Mu gihe ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa bukomeje kwaguka mu Rwanda, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, haracyagaragara ibibazo by’uburiganya bikomeje gutuma bamwe mu baturage bahomba amafaranga yabo. Ibi byongeye kuvugwa cyane nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatiye Ujekuvuka Emmanuel uzwi nka Marshal Ujeku.
Marshal Ujeku, usanzwe uzwi mu myidagaduro no mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibibanza muri kompanyi abereye umuyobozi yitwa Marchal real estate, akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abaturage bavuga ko baguze ibibanza bamaze no kubyishyura amafaranga menshi, ariko nyuma yo gushaka gukora mutation bagasanga ibyo bibanza byanditse ku bandi bantu.
RIB ivuga ko agaciro k’amafaranga bivugwa ko yahawe muri ubu bucuruzi kagera kuri miliyoni 53.5 Frw ndetse n’amadolari y’Amerika 4,500.
Iri fungwa ryatumye benshi bongera kuganira ku bibazo bikomeje kugaragara mu rwego rw’ubutaka n’ubucuruzi bwabwo, aho hari abantu bagura badasuzumye neza ibyangombwa cyangwa bakizera amagambo gusa.
Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa bavuga ko ikibazo gikomeye gituruka ku kuba hari abatanga amafaranga batabanje kugenzura amakuru yose ajyanye n’ubutaka bagiye kugura.
Hari kandi abemeza ko abaturage bakwiye kurushaho gukoresha abanyamategeko, noteri ndetse n’inzego z’ubutaka mbere yo kwishyura amafaranga ayo ari yo yose.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko abaturage bakwiye kugira amakenga no kwirinda gutanga amafaranga batabanje kwemeza neza ko uwo bagiye kugura ari we nyir’umutungo koko.
Yanashimangiye ko mutation ikwiye gukorwa ako kanya imbere ya noteri kugira ngo hirindwe amakimbirane ashobora kuvuka nyuma.

Abasesenguzi bavuga ko uko ishoramari mu mitungo itimukanwa rikomeza kwiyongera, ari nako hakenewe ubumenyi bwinshi ku baturage kugira ngo birinde kugwa mu buriganya.
Kugeza ubu, Marshal Ujeku afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



