25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

X yahinduye gahunda yo kwishyura abakora content

spot_img

Urubuga rwa X rwafashe icyemezo cyo guhindura uburyo rwishyuramo abakora content, ruhagarika gahunda yari isanzwe yo kugabana amafaranga n’abakoresha.

Abari basanzwe muri iyo gahunda bazakomeza kuyibyazamo amafaranga kugeza ku wa 7 Nzeri 2026, mbere y’uko gahunda nshya itangira kwakira abasaba kuyijyamo ku wa 8 Nzeri.

Muri gahunda nshya, X izashyira imbere abakoresha bakora content y’umwimerere, aho gusubiramo ibyo abandi bashyize kuri uru rubuga bitazongera gufatwa nk’ibihagije kugira ngo umuntu ahembwe.

Kugira ngo umukoresha yemererwe, azasabwa kuba afite Premium, nibura abakurikira 500 bemejwe, ndetse content ye ikaba yaragaragaye ku bandi bakoresha inshuro nibura 500,000 mu minsi 90.

Iyi mpinduka igamije gutuma X iba urubuga ruhesha agaciro abantu bashyiraho ibitekerezo byabo, inkuru, amashusho, amafoto n’ibindi bihangano bakoze ubwabo.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles