25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango batangiye kuburana gatanya mu mategeko

spot_img

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, ndetse na Miss Uwase Muyango wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko (divorce).

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama ni bwo aba bombi bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kibagabaga, aho hatangiye kuburanishwa urubanza rwabo. Iburanisha ryabereye mu muhezo, nk’uko bisanzwe bikorwa mu manza zirebana n’umuryango.

Nubwo bari mu rukiko basaba gutandukana, abari bahari babonye Kimenyi na Muyango bicaye begeranye baganira mu ituze, ibintu byagaragazaga ko nta makimbirane agaragara bari bafite muri ako kanya.

Iyi gahunda yo gutandukana ije nyuma y’igihe kinini havugwa amakuru y’uko aba bombi bari basanzwe batakibana nk’ umugore n’ umugabo nubwo nta n’umwe muri bo wari warigeze abyemeza ku mugaragaro.

Kimenyi Yves na Miss Muyango basezeranye imbere y’amategeko ku wa 2 Mutarama 2024, nyuma bakora ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024 mu muhango witabiriwe n’ibyamamare bigiye bitandukanye. Basezeranyijwe na Bishop Emmanuel Karemera muri Living Word Church.

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane mu 2019, ubwo Muyango yari amaze kwamamara nka Miss Photogenic wa Miss Rwanda 2019, mu gihe Kimenyi yari umwe mu banyezamu bakomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

rwanda entertainments

Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta y’urukundo imusaba kuzamubera umugore. Muri uwo mwaka kandi, mu kwezi kwa Kanama, bibarutse umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis, mbere y’uko bakora ubukwe bwabo.

Kimenyi Yves yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali ndetse anakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.Kugeza ubu, urubanza rwo gutandukana kwabo rurakomeje.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles