25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Bolingo Paccy agarukanye “Inganzo Experience” mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda

spot_img

Bolingo Paccy yongeye guteguza abanyarwanda igitaramo yise Inganzo Experience kigamije guteza imbere umuco nyarwanda.

mugukora umuziki ugezweho muri Africa ndetse no kwisi hose ugizwe  na pioneer of Modern Gakondo , akaba n’ umuhanga mu njyana nka “Jazz , Soul , Blues and Pop” aritegura kongera gutaramira abanyarwanda no kwereka isi ubuhanga yifitemo.

Mubutumwa yageneye abakunzibe yagize ati “Niyeguriye guhuza Umuco Wacu n’ibigezweho mu buryo bw’ ubugeni Cyane cyane Umuziki ,

Mfite Album 2 .Iya mbere ni UMUCANCURO ALBUM 2022 Indi ni INYENYERI 2026 Being pre sold on my website www.bolingopaccy.com.”

Hatumiwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda igitaramo yise Inganzo Experience, kizaba kigamije gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki, imbyino, ibisigo ndetse n’ibicurangisho gakondo.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kizahuza abahanzi batandukanye, ababyinnyi b’imbyino gakondo, abasizi ndetse n’abacuranzi b’ibikoresho bya muzika iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwereka abakunzi b’ injyana gakondo ubukungu n’ubwiza bw’ibiranga u Rwanda.

Nk’uko Bolingo Paccy yabitangaje,iki gitaramo Inganzo Experience Biteganyijwe ko kizabera muri Copenhagen Lounge Kicukiro ku wa 20 Kanama 2026, guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba 17:30 kugeza saa tatu n’igice z’ijoro 21:30

Mubice bizaba bigize iki gitaramo saa 17:30 habanza Imurika bugeni rigizwe n abanyabugeni barimo ISI TheArtist, Teta Media, Uwamahoro , Inkindi Fashion house. ndetse hanamurikirwe amakuru yihariye yerekeye album nshya ya “Bolingo Paccy”.Nyuma yaho, saa 18:30, hazakurikiraho igitaramo nyirizina kizaba kirimo ibikorwa bitandukanye birimo umuziki, ibisigo, imbyino n’ibicurangisho bitandukanye.

paccy bolingo rwandan culture

Abateguye iki gitaramo bavuga ko ari umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda umuco nyarwanda, bakawusabana ndetse bakanishimira impano z’abahanzi bawuteza imbere.

Abifuza kwitabira iki gitaramo basabwe kugura amatike hakiri kare kugira ngo babashe kubona imyanya iki gitaramo cyitezweho kuba kimwe mu bitaramo bikomeye bizongera guha agaciro umuco nyarwanda binyuze m’ ubuhanzi n’ ubugeni.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles