rubanza rwa Duane “Keffe D” Davis, umugabo w’imyaka 63 ukurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur, rwatangiye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka hafi 30 Tupac arashwe akaza kwitaba Imana. Ku munsi wa mbere w’urubanza, ubushinjacyaha bwatangaje ko Davis atari we warashe Tupac, ariko ko ari we wateguye igikorwa cyo kumwica mu rwego rwo kwihorera ku makimbirane yari yabaye hagati ya Tupac na Orlando “Baby Lane” Anderson, wari mwishywa wa Davis.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Davis yari ku isonga mu itsinda ry’abantu bagize uruhare muri icyo gitero, nyuma y’uko Anderson agiriye amakimbirane na Tupac imbere ya MGM Grand i Las Vegas, amasaha make mbere y’uko uyu muraperi araswa. Buvuga ko Davis yabonye imbunda ndetse akayishyikiriza Anderson, wari mu modoka imwe na we n’abandi bagabo babiri ubwo bakurikiranaga imodoka Tupac na Marion “Suge” Knight bari batwaye.
Umushinjacyaha mukuru wungirije Binu Palal yabwiye inteko y’abacamanza ko Davis ari we wari watangiye igikorwa cyo kwihorera, nubwo atari we wakuruye imbarutso. Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko bimwe mu bimenyetso by’ingenzi bizatangwa mu rubanza ari amagambo Davis ubwe yagiye avuga mu biganiro ndetse n’ibyo yanditse mu gitabo cye Compton Street Legend, aho yavuze ko yari mu modoka yakoze igitero ndetse anavuga ku mbunda yakoreshejwe.
Ku rundi ruhande, abunganira Davis bahakanye ibyo ubushinjacyaha bumushinja, bavuga ko urubanza rwubakiye ku nkuru zidafite ishingiro ndetse n’iperereza ryamaze imyaka myinshi rifite ibibazo. Bavuze ko Davis ubwe yigeze gusobanura ko hari ibyo yanditse mu gitabo cye yahimbye kugira ngo agurishe kopi nyinshi. Ubwunganizi kandi bwagaragaje ko hari raporo za polisi zibura, ibimenyetso bidakomeye ndetse n’abatangabuhamya bagiye bahindura imvugo uko imyaka yagiye ihita.
Tupac Shakur yarashwe ku wa 7 Nzeri 1996, ubwo yari mu modoka na Suge Knight nyuma yo kureba umukino w’iteramakofe wahuje Mike Tyson na Bruce Seldon. Tupac yarashwe inshuro nyinshi, ajyanwa mu bitaro, ariko aza gupfa ku wa 13 Nzeri 1996 afite imyaka 25. Suge Knight na we yarakomerekejwe muri icyo gitero ariko ararokoka.
Mu munsi wa mbere w’urubanza, umwe mu batangabuhamya ni Garry Dale, wahoze ari umupolisi wa Las Vegas Metropolitan Police Department. Dale yavuze ko yajyanye na Tupac muri ambulance nyuma yo kuraswa ndetse akagerageza kumubaza uwamurashe n’ibyari byabaye, ariko uyu muraperi ntiyatanga amakuru menshi.
Undi mutangabuhamya witwa Ingrid Stokes na we yasobanuye uko ibintu byagenze muri iryo joro. Yavuze ko we n’inshuti ze bari batwaye imodoka muri Las Vegas, bakaza kubona imodoka yari irimo Tupac na Suge Knight. Yavuze ko nyuma yo guhagarara ku matara yo ku muhanda, bumvise urusaku rw’amasasu, ibintu byose bigahinduka mu kanya gato.
Urupfu rwa Tupac rwakomeje kuba rimwe mu mabanga akomeye muri muzika ya hip-hop, cyane cyane kubera amakimbirane yari hagati y’abahanzi bo ku nkombe y’iburasirazuba n’iburengerazuba bwa Amerika ndetse n’amakimbirane y’udutsiko tw’abagizi ba nabi yari akomeye muri Los Angeles muri icyo gihe. Davis yafashwe mu 2023, nyuma y’imyaka myinshi iperereza kuri uru rupfu ritagira uwo rishyira imbere nk’ukekwaho kugira uruhare rutaziguye.

Ubu ubushinjacyaha burashaka kwemeza ko Davis ari we wateguye igikorwa cyaguyemo Tupac, mu gihe ubwunganizi bwe bushaka kwerekana ko nta bimenyetso bifatika bihagije bimushinja. Uru rubanza rukomeje gukurikirwa n’abakunzi ba Tupac n’umuziki wa hip-hop ku isi, kuko rushobora gutanga ibisubizo bishya ku rupfu rw’uyu muraperi rumaze imyaka hafi 30 rukiri amayobera.




