22.1 C
Kigali
Wednesday, August 19, 2026

The Ben yaciye agahigo kari gafitwe na Meddy kuri YouTube abikesha indirimbo ‘Inshallah’

spot_img

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yongeye kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda nyuma yo gushyiraho agahigo gashya kuri YouTube abikesha indirimbo ye nshya yise “Inshallah.”

Iyi ndirimbo yarebwe n’ abarenga miliyoni 1.1 mu masaha 48 gusa, ihita iba iyambere yakozwe n’ umunyarwanda uyumwanya wambere warufitwe n’ indirimbo ya Meddy “My Vow” yarimaze imyaka itanu ariyo yambere.

Indirimbo “Inshallah” yasohotse ku wa 15 Kanama 2026, ihita yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda no mu mahanga. Kuva ku munsi wa mbere isohotse, yakomeje gukurura abantu benshi bayireba kurubuga rwa YouTube.

Mu minsi ibiri gusa yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe, iba indirimbo y’umuhanzi nyarwanda ku giti cye igeze kuri uwo mubare mu gihe gito kurusha izindi.

Mbere y’ibi, aka gahigo kari gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo ye “My Vow”, yashyize hanze mu mwaka wa 2021. Icyo gihe iyi ndirimbo yabaye iya mbere y’umuhanzi nyarwanda ku giti cye wagejeje kuri miliyoni imwe y’abayirebye mu minsi ibiri gusa.

Byafashwe nk’ikintu gikomeye cyane ndetse kiba urugero ku bandi bahanzi. Nyuma y’iminsi itanu, “My Vow” yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri, hanyuma iza no kugera kuri miliyoni 10 mu mezi yakurikiyeho. Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 58 kuri YouTube.

Kugeza kuri ubu, The Ben ni we umaze guca ako gahigo nyuma y’uko “Inshallah” igeze ku bantu barenga miliyoni 1.1 mu minsi ibiri gusa. Ibi bigaragaza ko agifite igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki ndetse ko umuziki we ugikomeje kwakirwa neza.

Uretse imibare myiza yagezeho, “Inshallah” yanashimiwe ubutumwa bwayo bwuje urukundo n’icyizere. Muri iyi ndirimbo, Ubutumwa bwayo bushimangira urukundo ruzira amakimbirane, rwubakiye ku kwizera, kwihangana no kubaka ejo hazaza.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer MadeBeat, umwe mu batunganya umuziki bafite izina rikomeye mu Rwanda. Amashusho yo yakozwe na Julien Bmjizzo afatanyije na Bright Ngabo, ndetse n’ababyinnyi n’ibyamamare bitandukanye, harimo na MadeBeat.

The Ben amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo. Gukomeza gukora indirimbo zifite ubuziranenge no kugumana umubano mwiza n’abakunzibe.

Nubwo “Inshallah” yamaze kwandika amateka mashya, urugendo rwayo ruracyakomeje. Bitewe n’uburyo yakiriwe neza mu minsi ya mbere, benshi bemeza ko ishobora gukomeza kugera ku yindi mibare ikomeye mu byumweru n’amezi biri imbere, ndetse ikaba yanashyiraho andi mateka mashya kuri YouTube.

Iyi ntsinzi ya The Ben si intsinzi ye bwite ahubwo ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange. Igaragaza ko abahanzi nyarwanda bashoboye guhatana ku rwego mpuzamahanga no gutanga umuziki mwiza kubakunzi  b’umuziki  hirya no hino ku Isi.

Abikesheje “Inshallah,” The Ben ntabwo yasohoye gusa indirimbo yakunzwe cyane, ahubwo yananditse amateka mashya mu muziki nyarwanda, aba umuhanzi ufite agahigo ko kugera kuri miliyoni imwe y’abarebye indirimbo kuri YouTube mu gihe gito kurusha abandi bahanzi nyarwanda ku giti cyabo.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles