Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryashyize ku mugaragaro uburyo irushanwa rya Super Cup 2026 rizakinwa, ndetse rinemeza amakipe ane azaryitabira.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye FERWAFA yagiranye n’amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC;
Uyumunsi ku wa 18 Kanama 2026, hemejwe ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, mu mikino ibiri ya kimwe cya kabiri cy’irangiza (½) n’umukino wa nyuma nk’uko byari biteganyijwe.
Mu makipe azitabira irushanwa rya super cup hemejwe ko Mukura Victory Sports & Loisir Mukura VS&L, yabaye iya gatatu muri BK Pro League 2025/2026, na yo yitabira iri rushanwa nk’ikipe ya kane isimbuye APR FC.
Super Cup yagaragayemo impinduka zitandukanye nizari zimenyerewe aho ifite uburyo bushya bwo gukinwa, aho itazongera guhuza amakipe abiri gusa nk’uko byari bisanzwe, ahubwo irushanwa rizakinwa mu buryo bwa kimwe cya kabiri cy’irangiza (½) ndetse n’umukino wa nyuma.
Mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza, amakipe azahura ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium. Umukino wa mbere uzahuza Kiyovu Sports na Mukura VS&L saa cyenda z’amanywa (15h00), naho umukino wa kabiri uhuze Rayon Sports na Police FC uzakinwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30).
Abatsinze iyi mikino bazahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, nawo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa cyenda z’amanywa (15h00). Uyu mukino ni wo uzagena ikipe yegukana igikombe cya Super Cup 2026.

FERWAFA yavuze ko amakipe azitabira iri rushanwa azahabwa ibihembo by’amafaranga, mu gihe ikipe izegukana igikombe izahabwa igikombe ndetse n’igihembo kiruta ibindi. Umubare nyawo w’amafaranga n’ibindi bihembo uzatangazwa mu minsi iri imbere.
Super Cup ni irushanwa rifite agaciro gakomeye kuko rihuza amakipe aba yaritwaye neza mu mwaka w’imikino ushize. Kuba uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe ane nokongera imbaraga irushanwa, n’ umusaruro mwiza wi irushanwa.
Mu gihe imyiteguro ikomeje, amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru yose azaba yerekejwe kuri Kigali Pelé Stadium, aho hazabera imikino izatangiza ku mugaragaro umwaka mushya w’imikino.
FERWAFA yasabye abafana kuzitabira ari benshi, bakarangwa n’imyitwarire myiza ndetse bagashyigikira amakipe yabo mu mahoro, kugira ngo iri rushanwa rizabe intangiriro nziza y’indi sezoni y’umupira w’amaguru mu Rwanda.




