22.1 C
Kigali
Wednesday, August 19, 2026

Angelique Kidjo yanditse amateka aba Umunyafurikakazi wa mbere w’umwirabura uhawe inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame.

spot_img

Umuhanzikazi ukomoka muri Bénin, Angelique Kidjo, yongeye kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga nyuma yo guhabwa inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame, aba Umunyafurikakazi wa mbere w’umwirabura uhawe iki gihembo gikomeye.

Iyi nyenyeri yahawe Kidjo mu rwego rwo guha agaciro imyaka 40 amaze mu muziki, aho yagiye ahuza injyana nyafurika n’izindi njyana zo hirya no hino ku Isi. Byatumye aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika uhawe iyi nyenyeri.

Uyu muhango wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kabiri, tariki 18 Kamena witabirwa n’ibyamamare bitandukanye byo mu ruganda rwa sinema ndetse n’umuziki.

Mu byishimo byinshi, Angelique Kidjo yafunguye ku mugaragaro inyenyeri ye yashyizwe ku muhanda wa Hollywood Boulevard, ahantu hashyirwa amazina y’abahanzi n’abakinnyi ba filime bagize uruhare rukomeye mu myidagaduro ku rwego rw’isi.

Mu ijambo rye, Kidjo yashimangiye ko Afurika ari isoko rikomeye ry’umuziki ku isi, avuga ko Abanyafurika bakwiye kurushaho kwishimira umurage wabo. Yagize ati: “Twebwe Abanyafurika ntituzi icyo twahaye isi. Iyo tutabaho, nta muziki wari kubaho kuri uyu mubumbe.”

Aya magambo yakiriwe n’amashyi menshi, agaragaza ishema afite ryo guhagararira umugabane wa Afurika ndetse no gukomeza kuwumenyekanisha binyuze mu muziki.

Angelique Kidjo, ubu ufite imyaka 66, amaze imyaka irenga 40 mu rugendo rw’umuziki.

Muri iyi myaka yose yasohoye album zigera kuri 18 ndetse yegukana ibihembo bitanu bya Grammy awards, ibintu byatumye aba umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uretse umuziki, Kidjo azwi cyane no mu bikorwa by’ubugiraneza. Ni umwe mu bantu bashyizwe ku rutonde rw’ikinyamakuru Time rw’abantu 100 bagira uruhare rukomeye ku isi. Binyuze mu muryango Batonga Foundation.

Uyu muhanzikazi Angelique Kidjo, amaze imyaka myinshi afasha abakobwa n’abagore bato bo muri Afurika kubona uburezi, amahirwe n’ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Umuyobozi Mukuru wa Recording Academy, Harvey Mason Jr., yavuze ko Angelique Kidjo ari Umuhanzikazi udasanzwe wahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu muziki.

Yagize ati: “Urugero rwawe rwazamuye umuryango w’umuziki ku isi. Werekanye ko umuziki utari uwo kwidagadura gusa, ahubwo ari ururimi ruhuza abantu kandi rugahindura ubuzima.”

Yakomeje avuga ko nubwo inyenyeri yahawe ari ikimenyetso cy’ibyo amaze kugeraho mu mwuga, umurage we uzarushaho kubonekera mu bantu yakomeje gufasha baka bafite ikizere cyejo hazaza.

angelique kijo

Umukinnyi wa filime Willem Dafoe, na we wari witabiriye uwo muhango, yashimye cyane impano n’umurava wa Kidjo.Yagize ati: “Ubwa mbere namubonaga ku rubyiniro natangajwe n’ijwi rye, imbyino ze n’ubwitange bwe. Nta gushidikanya ni umwe mu bagore bakora cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Yanagarutse ku bikorwa bye by’ubugiraneza, avuga ko ibyo akora binyuze muri Batonga Foundation bihura neza n’ubutumwa atanga mu ndirimbo ze bwo kwimakaza urukundo, amahoro, ubwubahane n’ubumwe bw’abatuye isi.

Iki cyubahiro cya Hollywood Walk of Fame cyiyongereye ku bindi byinshi Angelique Kidjo yagiye yegukana mu rugendo rwe. Ni intsinzi itari iye gusa, ahubwo ni ishema ku mugabane wa Afurika wose, kuko yerekanye ko impano z’Abanyafurika zishobora kugera ku rwego isi yose izimenya.

Amateka yanditswe na Angelique Kidjo azakomeza kubera isomo n’inkingi y’icyizere abahanzi bakiri bato bo muri Afurika, ko gukomeza gukora cyane no kwizera impano zabo bishobora kubageza ku rwego mpuzamahanga.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles