Aston Villa yanditse amateka mashya nyuma yo gutsinda SC Freiburg ibitego 3-0, yegukana igikombe cya UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ubera muri Turikiya, waranzwe no kwiharira umukino ku ruhande rwa Aston Villa kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Aston Villa yatangiye umukino iri hejuru cyane, isatira Freiburg inshuro nyinshi binyuze kuri John McGinn, Morgan Rogers na Emiliano Buendía, ariko uburyo yabonaga ntibwahitaga buhinduka ibitego.
Ku munota wa 41, Morgan Rogers yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Youri Tielemans awutera ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cya mbere cya Aston Villa.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Aston Villa yongeye gukora ubusatirizi bwihuse, John McGinn acomekera umupira Buendía wahise atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Aston Villa iyoboye umukino n’ibitego 2-0, mu gihe Freiburg yagaragaraga nk’ikipe iri kugorwa no kubona uburyo bwo gusatira.
Mu gice cya kabiri, Freiburg yagerageje kuzamura uburyo bwo gukina ariko ikomeza guhura n’akazi gakomeye imbere y’ubwugarizi bwa Aston Villa bwari buhagaze neza.
Ku munota wa 57, Morgan Rogers yashyize iherezo ku cyizere cya Freiburg atsinda igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi y’ikipe yo mu Bwongereza.
Mu minota ya nyuma y’umukino, umutoza Unai Emery yakoze impinduka zitandukanye, yinjiza abarimo Douglas Luiz, Tyrone Mings na Jadon Sancho kugira ngo arinde intsinzi yari yamaze kugera mu maboko y’ikipe ye.
Iyi ntsinzi yahise ihesha Aston Villa igikombe cya mbere cya UEFA Europa League, ndetse inaha Unai Emery amahirwe yo gukomeza kwandika amateka muri iri rushanwa.

Uyu mutoza w’Umunya-Espagne amaze kwegukana UEFA Europa League inshuro eshanu, zirimo eshatu yatwaranye na Sevilla FC, imwe hamwe na Villarreal CF ndetse n’iyi aherukanye na Aston Villa.
Kwegukana iri rushanwa kwa Aston Villa byanongereye amahirwe ya Shampiyona y’u Bwongereza yo kugira amakipe menshi muri UEFA Champions League y’umwaka utaha, cyane ko hashobora kwiyongeraho andi makipe bitewe n’ibizava ku mikino ya nyuma ya Champions League na UEFA Conference League.



