Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.050.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.
Ibyaha yahamijwe birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka ndetse no kwanga gupimwa niba yari yanyoye ibisindisha.
Uru rubanza rufitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari uri mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, urugo rwa DJ Toxxyk rwaje gusangwamo urumogi.
Urukiko rwavuze ko nubwo yari akwiriye igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, rwagabanyije icyo gihano rushingiye ku kuba yemeye ibyaha byose, agasaba imbabazi ndetse akaba yari ubwa mbere agaragaye mu byaha.
Mbere y’iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, isubitswe mu mezi atandatu, ndetse no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw. Icyo cyemezo cyatumye arekurwa by’agateganyo, ariko Ubushinjacyaha burajurira.
Mu bujurire bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igihano cyari cyatanzwe n’urukiko rw’ibanze kidahwanye n’uburemere bw’ibyaha n’ingaruka zabyo, cyane cyane kuba haratakaye ubuzima bw’umupolisi wari uri mu kazi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko igihano kigomba kugira uruhare mu guhana, kwigisha no gukumira abandi, busaba ko DJ Toxxyk yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse agatanga ihazabu ya 2.210.000 Frw.
Ku ruhande rwe, DJ Toxxyk yemeye amakosa yakoze, agaragaza ko yicuza ndetse asaba imbabazi, avuga ko icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze cyari gihwanye n’ibyo yakoze.

Icyakora, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye rumuhamya ibyaha byose, rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.050.000 Frw.



