24.7 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Yampano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birindwi

spot_img

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, nyuma y’iperereza ry’ibanze ryagaragaje ibyaha birindwi akekwaho.

Nk’uko byatangajwe na RIB kumakuru dukesha Igihe , bavuga ko Yampano akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura ndetse n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’ikirego cyakiriwe ku wa 11 Gicurasi 2026.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Yampano yakubitaga umugore babanaga batarasezeranye, akamena telefone ze ndetse akamufungirana mu nzu kugira ngo atabasha kujya kumurega.

RIB kandi yavuze ko hari igihe uyu muhanzi yarumye uwo mugore izuru ndetse akamubwira amagambo agaragaza ivangura. Byongeye kandi, ngo ibi bikorwa byabaga byakozwe nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Iperereza rinavuga ko mu bihe bitandukanye Yampano yabwiraga uwo mugore ko azamwica, ndetse ngo yigeze no kumugongeshesha imodoka ubwo yari kuri moto, bikamuviramo gukomereka bikomeye.

Nyuma y’icyo gikorwa, Yampano yahise atoroka mbere yo kongera kwitaba inzego z’ubugenzacyaha.

RIB yavuze ku nama bari barahawe

Dr. Murangira yavuze kandi ko mu gihe cyashize Yampano n’uwo mugore bari barigeze guhamagarwa na RIB nyuma y’amashusho yabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga .

Ati: “Twari twabaganirije tubagira inama yo kwirinda amakimbirane no gukemura ibibazo mu buryo bwubaka, ariko izo nama ntizatanze umusaruro.”

Yanibukije abantu bose ko kuba icyamamare bidatanga ubudahangarwa imbere y’amategeko.

Ati: “Imbere y’amategeko abantu bose barangana.”

RIB yanagiriye inama abantu bahohoterwa kujya batanga ibirego mu nzego zibishinzwe aho kubanza kujya ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kubangamira iperereza no gutuma ibimenyetso byangirika.

Ibyaha Yampano akurikiranyweho bifite ibihano bitandukanye birimo igifungo gishobora kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka irindwi bitewe n’icyaha gihamye.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles