Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko Mugisha Monica Celeste wari waratorewe kuba umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 (Miss Populaire), yambuwe ikamba kuva ku wa 18 Gicurasi 2026.
Kompanyi INGO s.a itegura iri rushanwa yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko uyu mukobwa avuzweho gukora urugendo rw’amahanga atabimenyesheje abategura amarushanwa, ndetse ngo ntanagaragaze ibisobanuro byabimusabwaga.
Mugisha Monica Celeste ngo yagiye i Burayi aho bivugwa ko yaba yarahise asaba ibyangombwa by’ubuhunzi. Nyuma yo kumenya ayo makuru, abategura Miss Burundi batangaje ko bagerageje kuvugana na we kugira ngo atange ibisobanuro ku rugendo rwe, ariko ntihagire icyo abasubiza.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na INGO s.a, yavuze ko kuva ubu Mugisha Monica Celeste atemerewe kongera gukoresha ikamba yari yarambitswe cyangwa ibirango byose bifitanye isano n’irushanwa rya Miss Burundi.
Iryo tangazo ryagize riti: “Gukoresha iryo kamba bizafatwa nko kwiyitirira ikintu kandi bishobora gutuma ukurikiranyweho n’amategeko.”

Iki cyemezo cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakoresha izo mbuga bavuga ko uwambaye ikamba aba agomba kubahiriza amabwiriza yose y’abategura amarushanwa, mu gihe abandi bo bavuga ko umuntu akwiye kugira ubwisanzure bwo gufata ibyemezo birebana n’ubuzima bwe bwite.
Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste ntabwo aragira icyo atangaza kuri iki cyemezo cyo kwamburwa ikamba.



