Umuraperi Young Zaki uri mu bari kuzamuka mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yagarutse ku mikoranire afitanye na Wamuniga ndetse no ku byo akunze gushinjwa n’abantu ko anywa ibiyobyabwenge, ibintu avuga ko atari byo.
Young Zaki wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze muri freestyle y’indirimbo yise Motari, ari mu bahanzi bakiri bato bakomeje kwigarurira imitima ya benshi bakunda injyana ya Hip Hop.
Izina rye rya ‘Young Zaki’ rikomoka ku ijambo ry’Icyongereza Young risobanura umuntu ukiri muto, n’ijambo Zaki risobanura intare mu rurimi rw’Iki-Yoruba rukoreshwa cyane muri Nigeria.
Uko Wamuniga amufasha mu muziki
Aganira na Step Up Podcast ikorwa na Polyvalent, Young Zaki yavuze ko Wamuniga ari umwe mu bantu bamufasha cyane mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati: “Ni mukuru wanjye ndamwubaha kandi ndanamushimira cyane. Ni umuntu mwiza, ibiranga abantu beza byose arabyujuje. Turimo turakorana ari kumfasha mu bikorwa byanjye bya muzika kandi vuba aha abantu bazatangira kubona byinshi ku mikoranire yacu.”
Abahanzi bakoranye kuri album ye ya mbere
Young Zaki yasobanuye impamvu ku album ye ya mbere yise Baraba Abambwe hagaragayemo Papa Cyangwe, Trizzy Ninety Six na Wamuniga.
Ati: “Ni abantu beza baganira. Nakuze mbafana kandi numva ari icyubahiro gukorana na bo. Nabibasabyeho barabyemera, twahise dukorana kandi baramfasha cyane, nk’umurumana wabo.”
Yongeyeho ko nubwo ari album ye ya mbere, yakiriwe neza n’abafana, avuga ko iya kabiri izaba irenzeho.
Ku by’ibivugwa ko anywa ibiyobyabwenge
Young Zaki yanavuze ku byo abantu bamwe batekereza ko anywa ibiyobyabwenge n’inzoga, ibintu ahakana.
Yagize ati: “Abantu benshi bazi ko nywa ibiyobyabwenge kandi si byo. Gushinja abaraperi ibyo ni nk’umuco w’iyi njyana ya Hip Hop. Urebye nka Tupac Shakur n’abandi, bakuriye mu buzima bubi bigatuma bamwe bisanga mu biyobyabwenge.”
Yakomeje agira ati: “Ubu abantu bakuru baracyari mu myumvire ya kera, ariko urubyiruko dukorana n’abadukurikira bazi neza ko tutabijyamo.”
Wamuniga na Young Zaki baherutse guteguza indirimbo nshya bise Mabukwe, izaba ari yo ya mbere bakoze bafatanyije kuva batangiye gukorana.



