25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Masamba Intore na Kidum mu mushinga wa Album

spot_img

Umuhanzi w’inararibonye mu muziki gakondo w’u Rwanda, Masamba Intore, ari mu myiteguro yo gusohokana Album ihuriweho n’icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Kidum.

Ni umushinga ugiye guhuza ubuhanga n’uburambe bw’aba bahanzi bombi mu muziki ucurangwa mu buryo bwa “Live”, ukagaragaza ubucuti n’imikoranire bamaze igihe kirekire.

inyarwanda

Iyi nkuru yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, ubwo Maasamba yitabiraga igitaramo cyo kumurika Album Inganzo Ntahangarwa ya Yvan Muziki.

Ari ku rubyiniro ari kumwe na Kidum, Massamba yagaragaje ko uyu muhanzi w’Umurundi yamubereye umuntu w’ingenzi mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko mu kumushishikariza kujyana indirimbo ze muri studio no kuzikorera mu buryo bugezweho.

Mu magambo ye, yagize ati:
“Izo ndirimbo zose mwumva uyu munsi, ni we wambwiye ko nazishyira mu byuma kugira ngo zicurangwe.”

Ibi byagaragaje ko igitekerezo cyo guhindura indirimbo ze za gakondo akazigeza ku rwego mpuzamahanga cyakomotse kuri Kidum.

Massamba yavuze ko yari afite indirimbo nyinshi zikomeye ariko zitari zarigeze zitunganywa mu buryo bwa studio. Nyuma yo kuganira na Kidum, yafashe icyemezo cyo kuzijyana muri studio, arazitunganya, arazishyira ku isoko.

Ibyo byatumye umuziki we urushaho kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, by’umwihariko mu bakunzi b’umuziki ucurangwa mu buryo bwa Live.

Kidum azwi cyane mu Burundi no mu Rwanda nk’umuhanzi ukunda gushyigikira abandi no gutanga inama mu iterambere ry’umuziki w’akarere.

Mu rwego rwo kwerekana uko umubano wabo umeze, Massamba yatangaje ku mugaragaro ko we na Kidum bagiye gukora Album ihuriweho.

Yagize ati:
“Ikindi nshaka kubabwira ni uko tugiye gukora Album turi kumwe. Ni Album yanjye na Kidum, kandi izabanyura cyane.”

Iyo Album izahuza injyana gakondo n’iy’umwimerere wa Afurika y’Iburasirazuba, ikazaba igihangano cyihariye ku bakunzi b’umuziki ucurangwa mu buryo bwa Live.

Massamba yanavuze ko ubucuti bafitanye budashingiye gusa ku muziki, ahubwo bushingiye ku mateka n’urugendo rwabo kuva mu bihe bigoye kugeza ku rwego bagezeho.

Yagize ati:
“Tuzazenguruka Isi turi kumwe n’inshuti yanjye. Namubonye acuranga amadebe kera, none ari icyamamare.”

Gukorana kwa Massamba Intore na Kidum kuri iyi Album bifatwa nk’umwe mu mishinga ikomeye mu muziki w’Akarere, bitewe n’uburambe n’izina rikomeye bafite buri wese ukurikira AFRIZUM azakomeza kubonera amakuru kugihe.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles