Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatangaje ko yemera ko ibivugwa ku biremwa byo mu isanzure bizwi nka Aliens bibaho, nubwo avuga ko atigeze abibona ku giti cye.

Ku Isi hamaze igihe kinini hari impaka ndende ku bijyanye n’uko Aliens zishobora kuba zibaho. Abazemera bavuga ko ari ibiremwa biba mu isanzure, bifite ubwenge n’ubushobozi burenze ubw’ikiremwa muntu, kandi rimwe na rimwe bikaba byanasura Isi. Abandi na bo bemeza ko ibyo ari inkuru zishingiye ku mafilimi n’ibitabo by’ubumenyi-mpimbano (science fiction), bityo bikaba ari uburyo bwo gusobanura ibirenze ubwenge bwa muntu.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Brian Tyler Cohen, Obama yabajijwe niba koko Aliens zibaho. Mu gusubiza, yavuze mu magambo yoroheje ko:
“Zibaho, ariko sinazibonye.”
Iyi mvugo ye yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko atigeze ayisobanura mu buryo burambuye, bikavugwa ko ashobora kuba yarayivuze mu rwego rwo gutebya cyangwa mu buryo bwo kugaragaza ko hari byinshi mu isanzure bitaramenyekana.
Ku by’Area 51 Mu bihe byashize, hakunze kuvugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba ibitse Aliens cyangwa ibikoresho byazo mu kigo cya gisirikare kizwi nka Area 51. Obama yabihakanye, avuga ko nta biremwa byo mu isanzure yabonye cyangwa se abizi ko byabitswe muri icyo kigo.
Yagize ati “Ntabwo nazibonye, kandi ntazibitse mu gace ka Area 51. Nta kigo gihari kiri munsi y’ubutaka kibitswemo ibyo bintu, keretse wenda hari inkuru zihishwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”



