Umunyamideli akaba n’umunyemari w’icyamamare, Zari Hassan, yemeye ko yakorewe igikorwa cyo kubagwa mu maso (facelift) nyuma y’iminsi avugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impinduka zari zagaragaye ku isura ye.
Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwijwe agaragaza Zari ari kwishimira amafunguro akunda. Muri ayo mashusho, benshi babonye ko isura ye isa n’iyahindutse, cyane cyane ku mpande z’amaso, bituma bamwe batangira gukeka ko yaba yarakorewe uburyo bwo kwiyunguruza.
Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwiye, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gutangwa ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuze ko impinduka zagaragaraga ku isura ye zatewe no kubagwa mu maso, mu gihe abandi bavugaga ko bishobora kuba byaratewe n’uburyo yari yisize mekapu.
Mu kiganiro yagiranye na Ibra wa Tawfiq Media, Zari Hassan yemeje ko koko yakorewe facelift, ariko asobanura ko amashusho yasakaye atagaragazaga neza uko agaragara ubu.
Yagize ati: “Bareke isura yanjye, ni isura y’umukire. Amashusho mwabonye nari niteye mekapu nyinshi ku buryo byagaragaye ko bikabije, ariko nakorewe facelift, nongera gato ku mpande z’amaso yanjye kandi birasa neza. Ndacyari umugore mwiza cyane.”

Facelift ni uburyo bwo kubaga mu maso bugamije kugabanya ibimenyetso byo gusaza, aho abaganga bazamura cyangwa bagakomereza uruhu rwo mu maso kugira ngo rugabanye iminkanyari n’uruhu rurekuye. Ni bumwe mu buryo bwo kwiyunguruza bukunze gukorwa n’abantu bashaka ko isura yabo igaragara nk’iyongeye ubuto.
Ibyatangajwe na Zari Hassan byakomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimiye kuba yaravuze ukuri ku cyo yakoze, mu gihe abandi bakomeje kuganira ku buryo ibikorwa nk’ibi byo kwiyunguruza bigenda birushaho kwamamara mu byamamare byo muri Afurika no ku Isi muri rusange.



