25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Diamond Platnumz yemeje ko agiye gutaramira i Kigali

spot_img

Diamond Platnumz yongeye kuzamura amatsiko y’abakunzi ba muzika mu Rwanda nyuma yo kwemeza ko azataramira i Kigali mu gitaramo cya Friends of Amstel giteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026.

Uyu muhanzi wo muri Tanzania yasangije abakunzi be amashusho abatumira muri iki gitaramo, agaragaza ko yiteguye kongera guhura n’Abanyarwanda nyuma y’igihe. Ikindi cyashimishije benshi ni uko ayo mashusho yayaherekeje n’indirimbo “Pom Pom” aherutse gukorana na Bruce Melodie na Joel Brown, ibintu byatumye abafana batangira kwibaza niba aba bahanzi bashobora kuzayihuriraho ku rubyiniro.

Nubwo nta rwego rutegura iki gitaramo ruratangaza niba Bruce Melodie azifatanya na Diamond muri icyo gitaramo, gukoresha iyi ndirimbo mu kuyamamaza byahise bituma ibiganiro biyivugaho byiyongera ku mbuga nkoranyambaga.

Diamond Platnumz azaba ari umwe mu bahanzi bakuru bazasusurutsa abazitabira Friends of Amstel, igitaramo kizabera muri parikingi ya BK Arena, aho azifatanya n’abahanzi batandukanye ndetse n’aba-DJ bazwi mu karere.

Iki gitaramo kandi kije gikurikira gahunda nshya ya Retro Tour, uruhererekane rw’ibitaramo Diamond ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu byatoranyijwe.

Abakunzi ba muzika mu Rwanda bamaze gutangira kubarura iminsi isigaye, biteze ko Diamond Platnumz azongera gutanga igitaramo gikomeye nk’ibyo yagiye akorera i Kigali mu myaka yashize.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles