25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

IHEMA Logistics irafasha abacuruzi kugera ku isoko ry’u Bushinwa nta nkomyi

spot_img

Mu gihe ubucuruzi mpuzamahanga bukomeje kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu, sosiyete IHEMA Logistics ikomeje kwagura ibikorwa byayo bigamije korohereza Abanyarwanda n’ibigo by’ubucuruzi kubona serivisi zinoze zibafasha gutumiza no kohereza ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu buryo bwizewe, bwihuse kandi buhendutse.

Iyi sosiyete ifite icyicaro gikuru muri City Plaza ku muhanda wa KN 2 St mu Mujyi wa Kigali, ikora ibikorwa bya logistics, freight forwarding n’ubujyanama mu bucuruzi mpuzamahanga. IHEMA Logistics Ltd icunga buri cyiciro cy’urugendo rw’ibicuruzwa, kuva ku gushaka abatanga ibicuruzwa bizewe, kugenzura ubuziranenge bwabyo, gutegura uburyo bwo kubitwara, kubinyuza muri gasutamo kugeza bigeze ku mukiriya.

Mu gihe isoko ry’u Bushinwa rikomeje gukurura abacuruzi benshi bo mu Rwanda kubera ibicuruzwa bitandukanye n’ibiciro bihiganwa, bamwe bakunze guhura n’imbogamizi zirimo kubura amakuru yizewe ku batanga ibicuruzwa, gutinda kw’imizigo cyangwa ibibazo byo kuyinyuza muri gasutamo. IHEMA Logistics Ltd ivuga ko yashyizeho uburyo bwo gufasha abakiriya kugabanya izo mbogamizi binyuze muri serivisi zayo zubakiye ku bunyamwuga n’ubunararibonye.

Serivisi z’iyi sosiyete zirimo gutwara ibicuruzwa hakoreshejwe indege (Air Cargo), gutwara imizigo yo mu mato yaba ari kontineri zuzuye (FCL) cyangwa izisangiwemo (LCL), gutwara ibicuruzwa ku butaka, customs clearance, gushakira abakiriya abatanga ibicuruzwa bizewe mu Bushinwa, gusura inganda no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, koroshya uburyo bwo kwishyura abatanga ibicuruzwa ndetse no gufasha abifuza kujya mu Bushinwa mu bikorwa by’ubucuruzi kubona visa.

Ubuyobozi bwa IHEMA Logistics Ltd buvuga ko intego y’iyi sosiyete atari ugutwara imizigo gusa, ahubwo ari ugutanga ibisubizo bifasha abakiriya gukora ubucuruzi mpuzamahanga bafite icyizere. Buvuga ko gukorera mu mucyo, gutanga amakuru ku gihe no kubaka umubano urambye n’abakiriya biri mu ndangagaciro zishingirwaho mu gutanga serivisi.

Nk’uko sosiyete ibitangaza, ifite intego yo kuba imwe mu masosiyete ayoboye mu rwego rwa logistics n’ubucuruzi mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba, binyuze mu gutanga serivisi zishingiye ku bunyamwuga, ikoranabuhanga no gukomeza kunoza uburyo bwo gukurikirana imizigo n’ibikorwa by’abakiriya.

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abikorera kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga no kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, serivisi zitangwa na IHEMA Logistics Ltd zigaragazwa nk’izifasha koroshya uru rugendo, haba ku batumiza ibicuruzwa bwa mbere ndetse n’abamaze igihe bakora ubucuruzi mpuzamahanga.

IHEMA LOGISITICS

Ku bantu ku giti cyabo, ba rwiyemezamirimo n’ibigo bifuza gutumiza ibicuruzwa biva mu Bushinwa cyangwa gushaka ubujyanama ku bucuruzi mpuzamahanga, IHEMA Logistics Ltd ivuga ko ikomeje gutanga serivisi zishingiye ku bwizerwe, ubunyamwuga no gushyira umukiriya ku isonga.

Abifuza amakuru arambuye kuri serivisi zayo bashobora gusura urubuga www.ihematrading.com, guhamagara kuri +250 788 725 227 cyangwa kohereza ubutumwa kuri info@ihematrading.com.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles