25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

BAD BUNNY YACIYE AGAHIGO KA SUPER BOWL HALFTIME SHOW, ASIGAZA ISI MUGIHIRAHIRO.

spot_img

Santa Clara, California Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Bad Bunny, yongeye kwandika amateka mashya mu muziki w’Isi nyuma yo kwitwara bidasanzwe mu gitaramo cya Super Bowl LX Halftime Show cyabereye kuri Levi’s Stadium ku Cyumweru. Nk’uko raporo za mbere zibigaragaza, iki gitaramo cyarebwe n’abantu miliyoni 135.4, biba ari cyo cyabaye icya mbere mu mateka ya Halftime Show cyarebwe n’abantu benshi kurusha ibindi byose byabanje.

Uyu mubare warushijeho gusiga agahigo kari gafitwe na Kendrick Lamar wari warageze kuri miliyoni 133.5 mu 2024, mu gihe Michael Jackson we yari yarageze kuri miliyoni 133.4 mu 1993. Ibi byahise byemeza ko Bad Bunny ari umwe mu bahanzi bafite ingufu n’ingaruka zidasanzwe ku isoko ry’umuziki w’Isi.

Igitaramo cya Bad Bunny cyari cyubakiye ku guhimbaza umuco n’imizi ya Puerto Rico, igihugu avukamo. Yasusurukije abafana mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nueva Yol,” “Yo Perreo Sola,” na “Tití Me Preguntó,” mu buryo bwahuje urubyiruko n’abakuze, abakunda Latin pop, reggaetón n’abandi bose bakurikirana umuziki wa none.

Icyashimishije benshi ni uko Bad Bunny yahisemo ko uru rubyiniro runini ku Isi rube ikibuga cyo kwerekana ko umuziki w’indimi zitari Icyongereza ushobora kugera ku mitima ya buri wese.

Igitaramo cyarushijeho kuryohera ubwo Bad Bunny yazanaga Lady Gaga baririmbana “Die With a Smile” (indirimbo isanzwe ahuriyemo na Bruno Mars), ndetse akazamura ku rubyiniro Ricky Martin baririmbana “Lo Que Pasó a Hawaii.”
Hari kandi n’abandi byamamare bagaragaye kuri uru rubyiniro barimo Cardi B, Alix Earle, Pedro Pascal na Jessica Alba, bituma iki gitaramo kiba ikiganiro ku Isi yose mu masaha make.

Nubwo cyakiriwe neza n’abantu benshi, igitaramo cya Bad Bunny nticyabuze impaka. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakise “ikimwaro,” abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, avuga ko “kidahuye n’indangagaciro za Amerika,” anenga amagambo y’indirimbo n’imbyino, akanavuga ko bitari bikwiye ku bana.

NFL WORLD

Nyuma y’ayo magambo, itsinda Turning Point USA ryateguye igitaramo cyaryo cyiswe “All-American Super Bowl Halftime Show” cyabaye ku wa 8 Gashyantare 2026 i Santa Clara, nk’uburyo bwo kwerekana ko batishimiye icyerekanwe na Bad Bunny. Muri icyo gikorwa, hagaragaye abahanzi barimo Kid Rock, Brantley Gilbert, Lee Brice na Gabby Barrett.

Si Trump wenyine wagaragaje kutanyurwa; Chris Brown na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko NFL ikwiye kumutumira mu gitaramo cy’umwaka utaha.

Nubwo impaka zakomeje kugahigo ka Bad Bunny kagumye kuba inkuru ikomeye kurusha izindi. Yongeye kwerekana ko ari inyenyeri ihuza umuco n’umuziki w’Isi, ko Latin music n’indimi zitari Icyongereza zifite ubushobozi bwo kwigarurira Isi yose, kandi ko Super Bowl Halftime Show ishobora kuba urubuga rwo guhindura imyumvire ku byo umuziki w’Isi ushobora kugeraho.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles