Ngabo Roben, wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports, yasezeye kuri izi nshingano nyuma y’imyaka itandatu yari amaze akorera iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu bihe bitandukanye.
Ibi Roben yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kabiri abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma y’iminsi hari hamaze humvikana amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kuba bwari bugiye kumukuraho kuri uwo mwanya.
Mu butumwa bwe, Roben yavuze ko asezeye afitemo amarangamutima avanze, ariko agaragaza ko yishimira urugendo yagiranye na Rayon Sports. Yashimiye abo bakoranye, avuga ko bafatanyije kubaka no guteza imbere imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ku buryo ubu zikurikirwa n’abantu barenga 440,000 kuri X, Instagram na YouTube.
Yongeyeho ko iminsi ya nyuma yari igoye kuri we bitewe n’amahitamo y’ubuyobozi bwahisemo indi nzira, ariko agaragaza ko yubashye icyo cyemezo agahitamo kugenda afite umutima utuje n’urwibutso rwiza.
Ngabo Roben yatangaje ko nta kindi yifuriza Rayon Sports uretse intsinzi no gukomeza gutera imbere, anemeza ko mu bihe biri imbere agiye kwibanda ku nshingano ze nk’umunyamakuru wa siporo kuri Radio/TV10.

Afrizum izakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’impinduka ziri mu buyobozi bwa Rayon Sports n’urugendo rushya rwa Ngabo Roben mu itangazamakuru rya siporo.



