Nairobi, Kenya – Umuvugabutumwa Paul Mackenzie, washinze idini Good News International Church, yongeye kwitaba urukiko ku wa 11 Gashyantare, aburana ku byaha bishya bijyanye n’urupfu rw’abantu 52 babonetse mu byobo rusange ahitwa Kwa Binzaro, mu bilometero 30 uvuye mu ishyamba rya Shakahola.
Mackenzie yatawe muri yombi mu 2023, akurikiranyweho gushuka abayoboke b’idini ye kubiyicisha inzara, we akabizeza ko ari bwo bazahura na Yesu mu ijuru mbere y’uko Isi irimbuka. Ibyo bikorwa byaje gutungura Isi yose, nyuma y’uko mu ishyamba rya Shakahola habonetse imibiri y’abantu barenga 400, bapfuye bazize kwiyicisha inzara.
Nubwo Mackenzie yari amaze gufungwa, iperereza ryakomeje rigaragaza ko ibikorwa by’ubuhezanguni byakomeje no hanze ya Shakahola. Muri Kanama 2025, abashinzwe iperereza bavumbuye indi mibiri 52 mu gace ka Kwa Binzaro, bikekwa ko byakozwe mu buryo busa n’ubwakoreshejwe muri Shakahola.
Ubushinjacyaha bwa Kenya buvuga ko Mackenzie yakomeje gutegura no kugenzura ibyo bikorwa na nyuma yo gufungwa, akoresheje inyigisho z’ubuhezanguni n’abantu bamwizeraga, ibikorwa bikorerwa mu bwihisho.
Muri Mutarama 2026, Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara itangazo kuri X (Twitter), buvuga ko abashinzwe iperereza babonye inyandiko zandikiwe mu ntoki Mackenzie yazandikiye muri gereza, zerekana uburyo hakomeje gukorwa ubwishyu n’itumanaho rikoresheje telefoni, bigakekwa ko byifashishijwe mu gutegura ibyo bikorwa.
Inyandiko y’ikirego igaragaza ko Mackenzie n’abandi barindwi bareganwa bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, gushyiraho itsinda rigamije gukora ibyaha byateguwe, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ubuhezanguni no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.
Urukiko rwatangaje ko uru rubanza ruzakomeza mu minsi iri imbere, mu gihe imiryango y’abapfiriye muri ibi bikorwa ikomeje gusaba ubutabera n’ibisobanuro byimbitse ku byabaye.Paul Mackenzie yongeye kuburana ku byaha bishya bijyanye n’urupfu rw’abantu 52 babonetse Kwa Binzaro
Nairobi, Kenya – Umuvugabutumwa Paul Mackenzie, washinze idini Good News International Church, yongeye kwitaba urukiko ku wa 11 Gashyantare, aburana ku byaha bishya bijyanye n’urupfu rw’abantu 52 babonetse mu byobo rusange ahitwa Kwa Binzaro, mu bilometero 30 uvuye mu ishyamba rya Shakahola.
Mackenzie yatawe muri yombi mu 2023, akurikiranyweho gushuka abayoboke b’idini ye kubiyicisha inzara, we akabizeza ko ari bwo bazahura na Yesu mu ijuru mbere y’uko Isi irimbuka. Ibyo bikorwa byaje gutungura Isi yose, nyuma y’uko mu ishyamba rya Shakahola habonetse imibiri y’abantu barenga 400, bapfuye bazize kwiyicisha inzara.
Nubwo Mackenzie yari amaze gufungwa, iperereza ryakomeje rigaragaza ko ibikorwa by’ubuhezanguni byakomeje no hanze ya Shakahola. Muri Kanama 2025, abashinzwe iperereza bavumbuye indi mibiri 52 mu gace ka Kwa Binzaro, bikekwa ko byakozwe mu buryo busa n’ubwakoreshejwe muri Shakahola.
Ubushinjacyaha bwa Kenya buvuga ko Mackenzie yakomeje gutegura no kugenzura ibyo bikorwa na nyuma yo gufungwa, akoresheje inyigisho z’ubuhezanguni n’abantu bamwizeraga, ibikorwa bikorerwa mu bwihisho.
Muri Mutarama 2026, Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara itangazo kuri X (Twitter), buvuga ko abashinzwe iperereza babonye inyandiko zandikiwe mu ntoki Mackenzie yazandikiye muri gereza, zerekana uburyo hakomeje gukorwa ubwishyu n’itumanaho rikoresheje telefoni, bigakekwa ko byifashishijwe mu gutegura ibyo bikorwa.

Inyandiko y’ikirego igaragaza ko Mackenzie n’abandi barindwi bareganwa bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, gushyiraho itsinda rigamije gukora ibyaha byateguwe, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ubuhezanguni no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.
Urukiko rwatangaje ko uru rubanza ruzakomeza mu minsi iri imbere, mu gihe imiryango y’abapfiriye muri ibi bikorwa ikomeje gusaba ubutabera n’ibisobanuro byimbitse ku byabaye.