Uwankusi Nkusi Lynda, uzwi cyane ku izina rya Lynda Priya muri sinema nyarwanda, yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Christian Irenge mu birori byabereye i Rebero, bikurikirwa n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Assemblies of God Church.

Ni ibirori byitabiriwe n’imiryango y’impande zombi, inshuti za hafi ndetse n’abanyamideli n’abakinnyi ba filime batandukanye, aho ibyishimo n’amarangamutima byari byose.
Lynda Priya na Christian Irenge batangiye gukundana mu 2023, nyuma y’uko uyu mukobwa yari amaze igihe avugwaho urukundo n’umukinnyi wa filime Zaba Missedcall, bakundanye kuva mu 2022.
Ku wa 10 Ukwakira 2025, Christian Irenge yambikiye Lynda impeta y’urukundo, bemeza ku mugaragaro ko biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma y’iyo ntambwe, ku wa 18 Ukuboza 2025, bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, bashyira umubano wabo mu murongo wemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Ku wa 8 Gashyantare 2026, umuryango wa Christian Irenge wagiye mu muryango wa Lynda Priya gusaba no gukwa, hakurikijwe umuco nyarwanda. Uyu muhango wabereye kuri Kaleb Garden i Rebero, ahabereye ibiganiro by’imiryango, guhana impano no kwemeza isezerano ryo guha Lynda umusore bamugeneye.
Nyuma yaho, Lynda na Christian bagiye gusezerana imbere y’Imana muri Assemblies of God Church, aho biyemeje kubana mu rukundo, kubahana no gushingira urugo rwabo ku ndangagaciro za gikristo.
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi, hateganyijwe ibirori byo kwakira abashyitsi, aho inshuti n’abavandimwe baza gusangira ibyishimo by’uyu muryango mushya.
Lynda Priya ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda. Yanagaragaye mu marushanwa ya Miss Rwanda mu 2021 no mu 2022, aho yagaragaje ubwiza n’ubuhanga mu kwitwara ku rubyiniro.
Uretse imideli, Lynda ni n’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu nkuru z’urukundo n’iza drama, akaba afite abafana benshi mu Rwanda no mu mahanga.
Gusabwa no gukobwa kwa Lynda Priya ni intambwe ikomeye mu buzima bwe, ikurikiye urugendo rw’imyaka irenga ibiri y’urukundo, kwizerana no gufata imyanzuro ikomeye. We na Christian Irenge binjiye mu buzima bushya bw’urugo, bwitezweho kuba urugero rw’urukundo, kubahana no gufashanya.
Abakunzi ba Lynda n’abakurikira imyidagaduro mu Rwanda bakomeje kubifuriza urugo ruhire n’ejo hazaza huzuye ibyishimo.




