Mu gihe Isi igenda ihinduka ahanini ku ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, uburyo bwo kwinjiza amafaranga kuri internet bwahindutse imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’iki gihe. Icyakora, nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byashoye imari nini mu ikoranabuhanga, abakoresha imbuga nkoranyambaga baracyahura n’imbogamizi yo kutabasha kwinjiza amafaranga mu buryo bwemewe kuri platforms nka YouTube, Facebook, Instagram na TikTok.
Iki kibazo cyagarutsweho ku rwego rwo hejuru na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, i Kigali Convention Center. Perezida Kagame yasabye ko imbogamizi zibangamiye monetization ku mbuga nkoranyambaga zikurwaho vuba, agaragaza ko bidakwiye ko urubyiruko rufite impano n’ubushobozi bwo gukora content rukomeza kubura aho rukuramo inyungu.
Ibi byabaye nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare Bruce Melodie agaragaje impungenge z’abakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko abenshi babangamiwe no kuba badashobora kubona amafaranga ku bikorwa byabo keretse biyitiriye ibindi bihugu.
Yagize ati:
“Turasaba ko Leta yadufasha kubona monetization, abantu babikora neza bakabasha gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Usanga mu bindi bihugu abantu bahakura amafaranga menshi, ariko ku Banyarwanda bigasaba no gutira ubwenegihugu kugira ngo bakore nk’abandi.”
Ku mbuga nka YouTube, Facebook, Instagram na TikTok, amafaranga aturuka ahanini ku bamamaza bishyura kugira ngo ubutumwa bwabo bugere ku bantu benshi. Iyo igihugu gifite isoko rinini ry’abamamaza n’abakoresha, izo platforms zemerera abakoresha bacyo kwinjiza amafaranga.
Kuki u Rwanda rutabifite?
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yabwiye abitabiriye inama Umushyikirano ko hari ibisabwa bitatu by’ingenzi imbuga nkoranyambaga zisaba mbere yo gufungura monetization mu gihugu runaka.
Icya mbere ni isoko ry’abamamaza. Ibi ni byo by’ingenzi kurusha ibindi byose. Imbuga nka Meta (Facebook & Instagram) na Google (YouTube) zishingira ku mafaranga atangwa n’ibigo byamamaza. Mu Rwanda, hakenewe nibura miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni imwe n’igice z’amadolari ($1M–$1.5M) buri mwaka ziva mu kwamamaza kuri internet kugira ngo isoko rifatwe nk’irihagije.
Icya kabiri ni umubare n’imyitwarire y’abakoresha internet. Hararebwa umubare w’abakoresha, igihe bamara kuri izo platforms, n’uko bitabira (likes, shares, comments, views). Nubwo u Rwanda rufite internet iteye imbere ugereranyije n’akarere, umubare w’abayikoresha n’igihe bamara kuri izo mbuga biracyari hasi ugereranyije n’ibihugu byahawe monetization.
Icya gatatu ni amategeko n’umutekano w’amakuru. Ibi bireba niba igihugu gifite amategeko asobanutse arengera amakuru y’abakoresha, ndetse n’umutekano mu guhangana n’amakuru y’ibinyoma n3’ibindi byabangamira abamamaza. Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi ngingo yarujujwe ku rwego rushimishije
“Icyo dusabwa ni ugufata iki kibazo nk’umukoro w’igihugu cyose, ibigo byose bikumva ko imbuga nkoranyambaga nazo ari ahantu ho kwamamariza no gukora ubucuruzi.”



