25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Logan Joe agiye kumurikira abakunzi be EP “Energy Ya Kweli” yibumbiyemo umudiho wa Afurika ugezweho

spot_img

Umuhanzi Logan Joe aritegura kongera kwiyereka abakunzi b’umuziki we binyuze mu EP nshya yise “Energy Ya Kweli”, umuzingo muto w’indirimbo ugaragaza icyerekezo gishya mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, wubakiye ku njyana zifite inkomoko mu muziki wa Afurika.

Iyi EP igizwe n’indirimbo enye, zose zikaba zifite umudiho w’amajwi wuzuye imbaraga, uvanze injyana za gakondo n’izigezweho, bigatanga ishusho y’uko Logan Joe ari gushaka kumvikanisha umuziki wa Afurika mu ndorerwamo ya none.

Logan Joe yasobanuye ko izina Energy Ya Kweli rifite igisobanuro kirenze amagambo, kuko rishingiye ku mbaraga z’amajwi, injyana n’amarangamutima byumvikana mu ndirimbo ziyigize, bikagira isano n’ubuzima bwa buri munsi ku mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yagize ati:

“Energy Ya Kweli twayikoze mu muziki w’imbaraga z’umuco n’inyafurika.”

Mu gutunganya amajwi, Logan Joe yafashijwe n’aba-producer Murillo, Yeah Man na Package, abo avuga ko bagize uruhare rukomeye mu guha iyi EP umwimerere wayo, binyuze mu buhanga n’ubwitange budasanzwe.

Yongeyeho ko iyi EP igamije gutuma abakunzi be biyumvamo, kuko buri ndirimbo yubakiye ku myiyumvire n’amarangamutima y’abantu bakunda umuziki we.

Muri izi ndirimbo enye, harimo imwe yakoranye n’umuhanzi Passy Kizito, ari na yo yonyine iriho yagaragayemo undi muhanzi. Logan Joe avuga ko bahisemo kugabanya abashyitsi kugira ngo ijwi rye n’icyerekezo cye bigaragare neza.

Energy Ya Kweli iteganyijwe gusohoka mu mpera za Gashyantare, kandi Logan Joe asaba abakunzi be kuyifata nk’intambwe ibageza ku album ye nshya ateganya gushyira hanze muri Kanama uyu mwaka.

Uyu mushinga mushya urerekana ko Logan Joe ari gukomeza kubaka umuziki we ku shingiro rya Afurika, mu buryo buhuza umuco n’isi ya none.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles