19.9 C
Kigali
Monday, September 28, 2026

Bruce Melody yasobanuye uko abanye na 1:55 Am

spot_img

Urujijo ni rwinshi mu bakunzi b’imyidagaduro yo mu Rwanda aho bibaza niba koko umuhanzi Bruce Melodie yaba yaratandukanye n’inzu ya 1:55 AM, yamurebereraga inyungu mu bya muzika, cyangwa ari ibihuha.

Ibi babishingira ku kuba amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu bagiranye mu 2021 bivugwa ko yaba yararangiye.

Uyu muhanzi uri kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye, mu rugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Irya 4’, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa 26 Nzeri 2026.

Ati “Ni iki cyantandukanya n’abavandimwe? Ibintu byanjye na 1:55 AM n’ubundi akenshi byabaye mu ibanga. Buriya njyewe ndi umuntu utajya upfa gutakaza abantu b’ingirakamaro. Kandi bariya ni abantu twabanye, bigera aho biba ubuvandimwe binarenga iby’imikoranire”.

Uyu muhanzi yateye utwatsi ibyo gutandukana burundu n’iyi nzu y’umuziki dore ko avuga ko n’iyo batakomezanya mu muziki hari ibindi byinshi bakorana.

Ati “Rero singendera ku masezerano cyane. Coach Gael ni umuvandimwe, [na] Kenny. Amasezerano, kugera ku musozo bifata umwanya, ntabwo ari ibintu byihuta gutyo. Bikunze twabikomezanya, bitanakunze twakomezanya n’ubundi bushabitsi kuko hari byinshi cyane byo gukorana”.

Iyi mvugo y’uyu muhanzi iteye urujijo, uramutse utayisesenguye neza, ariko byumvikana ko amasezerano bari bafitanye yarangiye burundu kandi ko atigeze avugururwa kugeza magingo aya n’ubwo ibiganiro byo kuyavugurura bimaze igihe bigikomeje.

Bruce Melodie yanavuze ku nkuru zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga zigaruka ku gushwana hagati ya ‘Producer’ Loader na Prince Kiiiz.

Yavuze ko ibyo byungukira abahanzi ndetse ko ari na bwo bakora indirimbo nziza kuko abazitunganya bakora neza iyo barakaye

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles