Zari Hassan, uzwi cyane nka Zari The Bosslady, yongeye kuvugisha benshi muri Uganda nyuma yo gutegeka abashinzwe umutekano gusohora mu birori by’isabukuru ye bamwe mu bashyitsi bari bambaye imyenda itari ijyanye n’amabwiriza yari yashyizweho.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 ya Zari byabereye muri Marriott Hotel mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2026.
Nubwo byari ibirori byari bitegerejwe na benshi kandi byari biryoheye ijisho, kuri bamwe mu bashyitsi byarangiye basabwe gusohoka kubera kutubahiriza amabwiriza y’imyambarire yari yatanzwe mbere.
Ubwo ibirori byari bigeze hagati, Zari yafashe indangururamajwi asaba abashinzwe umutekano gusohora abari bambaye amakoboyi n’imipira.
Yagize ati “Abambaye amakoboyi n’imipira, munyihanganire. Ntabwo muri ku rwego rwanjye. Abashinzwe umutekano, mukore akazi kanyu. Murakoze!”
Nyuma y’ayo magambo, bamwe mu bari bambaye iyo myenda bahise batangira gusohoka, kuko batari bubahirije amabwiriza y’imyambarire yari yashyizweho.
Si imyambarire gusa yari yarashyiriweho amabwiriza. Mbere y’ibirori, Zari yari yanaburiye abashaka kujyayo batatumiwe, by’umwihariko abakoresha TikTok, abasaba kutirushya bahagera.
Ati “Sinshaka abakoresha TikTok mu isabukuru yanjye. Niba utaratumiwe, ndakwinginze ntuze. Sinshaka ko uza ukaza gukorwa n’isoni. Umuryango wanjye n’umuryango w’abakoresha TikTok ni imiryango ibiri itandukanye rwose.”
Ibi birori bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kubera amabwiriza akakaye Zari yari yashyizeho ku myambarire no ku bantu bemerewe kubyitabira.





