25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Nyuma y’uko Amatike yashize mu minsi 3, King James yahise ategura igitaramo cya 2

spot_img

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, King James, yemeje ko hagiye kuba igitaramo cya kabiri cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nyuma y’uko amatike y’igitaramo cya mbere yashize mu minsi itatu gusa nyuma yo kujya ku isoko.

Igitaramo cya mbere giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026 muri cyagaragaje ko abakunzi ba muzika bagifitiye King James urukundo rwinshi, bituma abategura ibi birori bafata icyemezo cyo kongeraho ikindi gitaramo kizaba ku wa 2 Kanama 2026.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatandatu, Umuyobozi Mukuru wa Intore Entertainment, Bruce Intore, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bwinshi bw’abafana batabashije kubona amatike y’igitaramo cya mbere.Yagize ati: “Tumaze gushyira ku isoko icyiciro cya mbere cy’amatike, yahise ashira vuba cyane. Nyuma yaho twakomeje kwakira ubutumwa bwinshi bw’abafana bifuza kwitabira iki gitaramo ariko batabonye amatike.”

Yakomeje avuga ko hari n’abamusabye kwimurira iki gitaramo muri Stade Amahoro, ariko kubera igihe gito cyari gisigaye cyo gutegura ibirori byo ku rwego rwa stade, basanze igisubizo cyiza ari ukongeraho umunsi wa kabiri.King James na we yavuze ko atari yiteze ko amatike yagurishwa mu buryo bwihuse nk’ubwo.

King James
Muminsi itatu gusa amatike yo kwinjira mu gitaramo yahise ashira,bitera King James gutegura ikindi gitaramo cya kabiri

Yagize ati: “Mu Rwanda tumenyereye gutegura igitaramo kimwe gusa. Mu by’ukuri ntabwo twari twiteze ko amatike yashira vuba bene aka kageni.”Yakomeje avuga ko buri gihe baha agaciro ibyifuzo by’abafana babo kuko ari bo batuma umuziki wabo ugira agaciro.

Ati: “Abafana ni bo badutera imbaraga zo gukora ibyo dukora. Tumaze kubona uko abantu babyitwayemo, twabonye ko ari ngombwa guha amahirwe abandi benshi kugira ngo na bo babe mu birori byo kwizihiza uru rugendo rw’imyaka 20.”

Uyu muhanzi yavuze kandi ko nubwo hari abafana benshi bifuzaga ko igitaramo cyimurirwa muri Stade Amahoro, kubitegura mu gihe gito byari kugorana cyane.King James yemeje ko umuraperi P Fla ari umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ndetse ko hazaba hari n’abahanzi batandukanye bazifatanya na we kuri uwo munsi.

Nubwo hakomeje kugaragara ubusabe bwo kongeraho ikindi gitaramo, King James yavuze ko kuri ubu nta gahunda ihari yo gutegura igitaramo cya gatatu, bitewe n’ibibazo by’imitegurire n’ibikoresho bisabwa.Yanatangaje ko ari gukora kuri album ya Jazz, kandi ko afite intego yo kuzategura igitaramo cyihariye cyo kuyimurika, nubwo itariki izasohokeraho itaratangazwa.Amatike y’igitaramo cya kabiri azatangira kugurishwa ku wa 1 Kamena 2026.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles