25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Davido, Timaya na Victony basabye Tinubu gutabara abanyeshuri n’abarimu bashimuswe

spot_img

Nk’uko byatangajwe, ku wa 15 Gicurasi 2026, abanyeshuri 39 n’abarimu barindwi bashimuswe mu mashuri atatu arimo Baptist Nursery and Primary School (Yawota), Community Grammar School na L.A Primary School (Esiele), yose aherereye mu Karere ka Oriire muri Leta ya Oyo. Muri icyo gitero kandi, abarimu babiri bishwe, ibintu byateje uburakari n’agahinda mu gihugu hose.

Agaragaza impungenge ze, Victony yasabye Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke no gutabara abashimuswe bose, cyane cyane abana.Abinyujije ku rubuga rwa X, Victony yagize ati: “Nimutabare abana bacu kandi muhagarike aka kaga.”

Davido, Timaya na Victony barasaba gutabara abanyeshuri
Abahanzi 3 basabye Tinubu gutabara abanyeshuri n’abarimu bashimuswe muri Oyo

Ku ruhande rwa Davido, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye ndetse n’imibabaro abanyeshuri n’abarimu bakomeje kunyuramo aho bafungiwe n’ababashimuse.Yanditse kuri Snapchat ati: “Nacitse intege. Mana nyamuneka fata ubuyobozi. Ntidushobora gukomeza gutya. Umutima wanjye uri kumwe n’abahuye n’ibi n’imiryango yabo. Ibi birababaje cyane.”

Na Timaya yasohoye itangazo risaba ubutegetsi bwa Nigeria gufata ingamba zihutirwa mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu.Mu butumwa bwe yagize ati: “Turasaba Guverinoma kongera imbaraga, ubufatanye n’ibikorwa bifatika mu gukemura ibibazo by’umutekano bikomeje kwibasira ibice byinshi by’igihugu cyacu.”

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles