Tyla wo muri Afurika y’Epfo na Future wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basohoye indirimbo nshya bise “Game Time”, igamije guherekeza Igikombe cy’Isi cya FIFA kigiye gutangira.
Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki ya 29 Gicurasi, ikaba irimo injyana ishyushye kandi itanga umwuka w’ibirori by’isi yose biherekeza iri rushanwa rikomeye rya ruhago. Abafana benshi ku isi batangiye kuyivugaho cyane, bavuga ko ifite imbaraga zishobora gutuma abantu bumva ko imikino y’Igikombe cy’Isi yamaze gutangira.

“Game Time” igaragara nk’indirimbo ishimangira ibyishimo, imbaraga n’ubumwe bw’isi yose binyura mu mukino w’umupira w’amaguru, aho bamwe bayigereranya n’itangira ry’ibirori by’ukwezi kose.Iyi ndirimbo yinjiye mu rutonde rw’izindi ndirimbo zizaherekeza iri rushanwa rya FIFA World Cup, harimo “DAI DAI” ya Shakira afatanyije na Burna Boy ndetse na “Illuminate” ya Jessie Reyez na Elyanna, n’izindi ndirimbo zitandukanye zitezweho gushimisha abakunzi ba muzika n’umupira.
Ikindi gishimishije ni uko Tyla na Future basangiye amashusho yo ku rugerero rwa studio (behind the scenes), bigaragaza uburyo bafitanye ubufatanye n’imbaraga mu gukora iyi ndirimbo.Nanone byemejwe ko Tyla azaririmba mu birori bibiri byo gufungura iryo rushanwa: azataramira i Mexico City ku itariki ya 11 Kamena, hanyuma anataramire i Los Angeles ku itariki ya 12 Kamena. Ibi byongereye amatsiko y’ibi birori bikomeye biri hafi kuba.
Hari n’abafana batangiye kuvuga ko “Game Time” ishobora kuba imwe mu ndirimbo zikomeye z’Igikombe cy’Isi mu myaka ya vuba, ndetse bamwe bayigereranya na “Waka Waka (This Time for Africa)” ya Shakira.Nubwo hakiri kugereranya izo ndirimbo, icy’ingenzi ni uko Tyla akomeje kwerekana ko impano ya Afurika y’Epfo ifite umwanya ukomeye ku rwego mpuzamahanga, akagaragaza ko abahanzi b’Afurika bashoboye ku rwego rw’isi.



