Mu by’ukuri, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yinjiye mu ntonganya zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza umuntu wamunenze kubera amagambo yavuze agaragaza impungenge afite ku bibazo biri muri Nigeria no ku miyoborere ya Perezida Bola Tinubu.
Davido yari yanditse ku rubuga rwe ko abahanzi batakoze bihagije mu kuvuganira abaturage bahura n’ibibazo bya buri munsi.”Mvugishije ukuri, twe abahanzi turi gukora amakosa, nanjye ubwanjye ndimo. Tugomba kuvuga ku bibazo abaturage bahura na byo. Hari akarengane kenshi cyane kari kuba. Igihugu cyacu kiri kugenda nabi.”

Aya magambo yateye impaka, aho umukoresha wa X (Twitter) witwa Princess Luna yamusubije mu buryo bukarishye agira ati:”Imana izahana wowe n’umuryango wawe. Genda uvugire ibyo bikorwa byo kwiyerekana mu itsinda ryanyu rya ‘City Boys’ ureke kutubeshya. Abanyanijeriya ni bo ngaya.”Mu gusubiza, Davido yahakanye ko yaba ari umwe mu bagize itsinda rya politiki rya “City Boys”, anavuga ko yakunze kunenga ubutegetsi bwa Nigeria kenshi.
Yagize ati:”Ntabwo ndi muri iryo tsinda rya City Boys. Igihe nanengaga guverinoma nkiri mu bitangazamakuru byo muri Amerika, mwarantutse cyane.Maze imyaka myinshi ndi inshuti ya ST, kandi ni aho bihagararira. Ndetse nkunze kumuhamagara nkamubwira ibitagenda neza, ndetse no mu gihe duhuye imbonankubone.Imana izahana igisekuru cyanyu.”
Aya magambo ya Davido yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira bavuga ko abahanzi bakwiye kuvuga ku bibazo by’igihugu, mu gihe abandi bamushinja kwivuguruza kubera umubano we n’abanyapolitiki bari ku butegetsi.



