27.1 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Inyungu idasanzwe Visit Rwanda yakuye mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

spot_img

Abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bose bahanze amaso Stade ya Puskás Aréna i Budapest muri Hongrie, aho Paris Saint-Germain (PSG) na Arsenal bahatanira igikombe cya UEFA Champions League kuri uyu mugoroba.

Icyo uyu mukino ugira cyihariye ni uko ayo makipe yombi ari abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibi bituma uyu mukino wa nyuma uba amahirwe adasanzwe ku kirango cya Visit Rwanda cyo kwamamazwa ku isi yose.

Ku wa 23 Gicurasi 2018, Arsenal yatangaje ubufatanye bukomeye na Visit Rwanda, iba ikipe ya mbere yashyize ikirango cya Visit Rwanda ku maboko y’imyambaro y’amakipe yayo y’abagabo, abagore ndetse n’icyiciro cy’abato.

Arsenal visit Rwanda
Ku wa 23 Gicurasi 2018, Arsenal yatangaje ubufatanye bukomeye na Visit Rwanda, iba ikipe ya mbere yashyize ikirango cya Visit Rwanda ku maboko y’imyambaro y’amakipe yayo y’abagabo, abagore ndetse n’icyiciro cy’abato.

Nyuma yo kongererwa amasezerano inshuro zitandukanye, ubu bufatanye buteganyijwe kurangira muri Kamena uyu mwaka. Muri icyo gihe cyose, Arsenal yashoboye kurangiza imyaka 21 idatwara Premier League, yegukana icyo gikombe bwa mbere kuva mu gihe cy’amateka y’ikipe kizwi nka “The Invincibles” cya 2003/2004, ikomeje kwamamaza Visit Rwanda ku myambaro yayo.

PSG yatangiye gukorana na Visit Rwanda mu Ukuboza 2019. Muri Mata 2025, impande zombi zongeye amasezerano azageza ubufatanye bwazo kugeza mu mwaka wa 2028.

Aya masezerano mashya agamije kurushaho kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere urubyiruko, guhanga udushya no kugaragaza amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.Intego nyamukuru z’ubu bufatanye zakomeje kuba zimwe: guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, kumenyekanisha amahirwe y’ubucuruzi no guteza imbere umupira w’amaguru mu rubyiruko.

The New Times
Amakipe abiri akomeye akorana an CVisit Rwanda Arsenal na Paris saint Germain yahuriye mumukino wanyuma wa EUFA Champions League

Mu gihe PSG yari imaze ikorana na Visit Rwanda, yegukanye ibikombe byinshi bikomeye birenga icumi.Muri byo harimo UEFA Champions League ya 2024/25, UEFA Super Cup ya 2025/26 yabaye iya mbere mu mateka yayo, ndetse na FIFA Intercontinental Cup yatwaye mu 2025.

Igihe Guverinoma y’u Rwanda yasinyaga aya masezerano n’ayo makipe yombi, byari bigoye gutekereza ko umunsi umwe Arsenal na PSG bazahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Uyu munsi ibyo byabaye impamo. Nta cyo bitwaye ikipe iribwegukane igikombe i Budapest, kuko Visit Rwanda yamaze kuba umunyabukungu mukuru muri uyu mukino.Ikirango cyayo kirabona amahirwe yo kugaragara imbere y’amamiriyoni y’abafana ku isi yose, ibintu byongera cyane agaciro kacyo ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mukino kandi ufite uburemere budasanzwe ku mupira w’amaguru w’u Bwongereza.Mu gihe Arsenal yaba yegukanye iki gikombe, yaba ibaye ikipe yuzuzanya na Aston Villa yatwaye UEFA Europa League ndetse na Crystal Palace yatwaye UEFA Conference League, bigatuma amakipe yo mu Bwongereza yegukana amarushanwa atatu akomeye ya UEFA mu mwaka umwe w’imikino.Byaba ari amateka atarigeze abaho mbere, kandi Visit Rwanda yaba ifitanye isano n’icyo gihe cy’amateka kubera ubufatanye bwayo na Arsenal.

Ku rundi ruhande, intsinzi ya PSG na yo yaba ifite ubusobanuro bukomeye.Yatuma PSG iba ikipe ya kabiri gusa muri iki gihe cya UEFA Champions League cyatangiye mu 1992, ibashije kwegukana igikombe inshuro ebyiri zikurikiranya. Iki ni igikorwa cyagezweho gusa na Real Madrid hagati ya 2016 na 2018.

Vist Rwanda,PSG
PSG yatangiye gukorana na Visit Rwanda mu Ukuboza 2019. Muri Mata 2025, impande zombi zongeye amasezerano azageza ubufatanye bwazo kugeza mu mwaka wa 2028.

Kwegukana Champions League inshuro ebyiri zikurikiranya byashyira PSG mu makipe y’icyubahiro gikomeye ku mugabane w’u Burayi, kandi Visit Rwanda yaba ikomeje kugaragara muri iyo ntsinzi y’amateka.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League urimo kubera i Budapest si umukino usanzwe.Ni ihuriro ry’umupira w’amaguru, kwamamaza igihugu ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.Amakipe abiri akomeye kandi azwi cyane ku isi, yombi yambaye izina ry’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, ari guhatanira igikombe gikomeye kurusha ibindi ku rwego rw’amakipe.

Visit Rwanda ntikeneye gutegereza ifirimbi ya nyuma y’umusifuzi kugira ngo imenye uwatsinze. Kuba gusa izina ry’u Rwanda riri kugaragara kuri uru rwego rw’isi yose, byamaze kurugira umutsinzi muri iri joro kandi bikaba ari indi ntambwe ikomeye mu gukomeza kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles