25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Urban Boyz igiye kongera kubyutsa amateka yayo i Rubavu nyuma y’imyaka hafi icyenda

spot_img

Itsinda Urban Boyz rigizwe na Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo rigiye kongera guhurira ku rubyiniro i Rubavu nyuma y’imyaka hafi icyenda ritari ryongera gutaramira hamwe nk’itsinda ryuzuye.

Iri tsinda rizaba ari ryo rizasoza ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival 2026, mu gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026 mu Karere ka Rubavu.

Iki gitaramo gifite igisobanuro cyihariye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, kuko Rubavu ari ho Urban Boyz yaherukaga gutaramira hamwe ku wa 30 Nzeri 2017 mbere y’uko Safi Madiba atangira urugendo rwa muzika ku giti cye.

Safi Madiba yavuze ko kongera guhura muri uwo mujyi ari amahirwe yo gusubukura amateka y’itsinda aho yahagarariye.

“Twe turiteguye, igisigaye ni umunsi nyir’izina ubundi tugatarama. Ni igitaramo cy’amateka. Kuba twongeye guhura i Rubavu ntabwo ari ibintu bisanzwe, tugiye gusubukurira aho byasubikiwe,” Safi Madiba.

Mu myaka yakurikiyeho, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bakomeje gukoresha izina rya Urban Boyz, nubwo ibikorwa by’itsinda byagabanutse cyane nyuma y’uko Humble Jizzo yimukiye muri Kenya.

Nubwo aba bahanzi batari bakiri kumwe, indirimbo zabo zakomeje gukundwa n’abatari bake, abafana babo bakomeza kubagaragariza urukundo no kubasaba kongera guhurira ku rubyiniro.

amafoto ya urban boys

Safi yavuze ko urukundo abafana bakomeje kubereka ari rwo rwabateye gutegura iki gitaramo nk’impano ku bakunzi babo.

“Abakunzi b’umuziki tubagomba byinshi. Hashize imyaka myinshi badutegereje kandi bakomeje kutwereka urukundo n’urukumbuzi. Natwe turashaka kubitura tubaha umuziki mwiza,” yavuze.

Uku kongera guhura kwa Safi, Nizzo na Humble Jizzo kwitezweho kubyutsa urukumbuzi rw’abakuranye n’indirimbo zakunzwe cyane zirimo

Sindi Indyarya, Icyicaro, Bibaye, Tayali na Till I Die.

Uretse Urban Boyz, abazitabira iki gitaramo bazanasusurutswa n’abandi bahanzi barimo Marina, Amalon, Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Kivumbi King, Ross Kana na Davis D.

Iki gitaramo kirategerejwe nk’imwe mu bikorwa bikomeye bya muzika bizaba bibaye muri uyu mwaka, kikaba gishobora kongera kubyutsa amateka y’itsinda ryasize izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles