DJ Inm Eazy, usanzwe azwi cyane mu gutunganya no kuvanga imiziki nka producer na disc jockey, yavuze impamvu zatumye yita cyane ku ndirimbo Kiri Gute nk’aho ari iye bwite.
Yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook na Instagram, agira ati: “Cyari igihe kinini amatwi ya benshi atari aherutse kumva Juno Kizigenza mu ndirimbo iri hot nka Kiri Gute, by’umwihariko ahuriyemo n’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, Kivumbi King.”

Yakomeje avuga ko, usibye kuba iyi ndirimbo yabaye nk’igaruka rya Juno mu buryo bukomeye, Kiri Gute iri no mu ndirimbo zakozwe na Bob Pro zakunzwe cyane muri iyi minsi.Gusa si bose babyakiriye kimwe na DJ Inm Eazy, kuko bamwe bamunenze bavuga ko kuba yarazamuye iyi ndirimbo cyane byatewe n’amarangamutima afitiye Juno.
Mu gusubiza ibyo yashinjwaga, DJ Inm Eazy yavuze ko gushyigikira Kiri Gute bitatewe n’ibyiyumvo bye bwite cyangwa kuba akunda Juno gusa.Yasoje avuga ko iyi ndirimbo atari yo yonyine yafashije kumenyekanisha, kandi ko n’undi muhanzi wese uzakora indirimbo nziza ikanyura abantu, yiteguye kumufasha kuyizamura hatitawe ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.



