Mu kiganiro yagiranye na The Beat 99.9 FM kuri uyu wa Gatatu, Cubana Chief Priest yavuze ko urugendo rwe rwo kugera ku ntsinzi rwatangiriye mu bupfura bwo kwiga umwuga no gukora cyane imyaka myinshi, avuga ko iyo umuntu atangiye gutera imbere, ahura n’ishyari n’abamunenga.
Yagize ati:“Intsinzi izana urwango rwinshi. Natangiye urugendo rwanjye nkiri umwiga kandi nkiri mu kazi ko kwiga umwuga. Nahigiye byinshi ku mikurire no kwihangana. Iyo utangiye gutsinda, ubona uburyo abantu bagufata.”Yakomeje avuga ko Burna Boy yamutunguye atangira kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

“Njye nari nkiri mu bintu byanjye bwite, Burna Boy aza kunsotora. Yakoresheje urubuga rwe runini atangira kwandika ibintu bitari ukuri, ibintu bidashoboka kandi bitigeze bibaho. Ibitero bye byari byibanze ku mutungo wanjye.Yashakaga gutuma abantu basuzugura umutungo wanjye no kuwufata nk’aho nta gaciro ufite. Byarambabaje kandi ibyo byose byatewe n’umubano mfite na Davido,” yavuze.
Cubana Chief Priest yanavuze ko Davido yakomeje kumushyigikira mu bikorwa bye by’ubucuruzi ndetse no mu mishinga ye bwite.“Davido ahora ari hafi yanjye. Ni we wafunguye clubs zanjye zose, restaurants zanjye n’ibindi bikorwa. Ahora aza kunshyigikira.Ari gushora amafaranga mu tubyiniro two muri Lagos, nanjye ndi gukora umuziki kugira ngo nerekane ko mbishoboye,” yongeyeho.



