David Ponte, umwe mu bashinze ndetse akaba n’Umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri Audiomack, yavuze ko afite icyizere gikomeye ku hazaza h’umuziki nyarwanda ku isoko mpuzamahanga rya digital, ashimangira ko u Rwanda rufite impano, udushya ndetse n’ibikorwaremezo biri gukura bishobora gutuma ruhatana ku rwego rwa Afurika no ku isi yose.
Ku wa 26 Gicurasi 2026, Ponte yasuye Kigali aho Audiomack ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi bakoze ibiganiro byahuje abahanzi n’abakora mu ruganda rw’umuziki, hagamijwe kumva ibibazo biri mu muziki nyarwanda no gushaka uburyo bwo kuwagura no kuwubyaza amafaranga.
Ponte yavuze ko Audiomack yari imaze igihe ikurikirana abahanzi bo mu Rwanda.Yagize ati: “Twari tumaze igihe tureba abahanzi ba Kigali n’abo mu Rwanda muri rusange. Intego y’uruzinduko rwacu ni ugukorera ikintu umuryango w’abahanzi bo hano.”

Yakomeje avuga ko bakoze ibiganiro bitagamije gusa kumenyekanisha Audiomack ahubwo no kuganira ku ruganda rw’umuziki muri rusange n’imbogamizi abahanzi bo mu Rwanda bahura na zo.
Uru ruzinduko rwari mu gikorwa Audiomack iri gukora cyo kwegera ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri basuye nyuma ya Tanzania. Ibi bigaragaza uburyo amahanga agenda arushaho gushishikazwa n’umuziki nyarwanda, benshi bakemeza ko uri kwinjira mu cyiciro gishya cyo gukura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ponte yavuze ko Audiomack ishaka gufasha abahanzi nyarwanda kurenga imbogamizi zijyanye no kumenyekana, kongera streams, gukwirakwiza umuziki no kugera ku bakunzi b’umuziki bo ku isi yose.
Yagize ati: “Hari impano nyinshi hano. Turashaka kuzamura no kwerekana izo mpano atari mu Rwanda no mu karere gusa, ahubwo no ku isi yose. Twabigezeho no mu bindi bihugu aho twashyizeho umusingi w’iterambere.”Nk’uko Ponte abivuga, nubwo uruganda rw’umuziki mu Rwanda rugikura, igihugu cyamaze kwerekana umwihariko n’ubushobozi bwo guhatana.
Ati: “Impano zirahari kandi ibikorwaremezo biri kubakwa. Twashakaga gushyiraho umusingi binyuze muri iki gikorwa, tumenyekanisha Audiomack, uburyo ikora n’amahirwe ihari, mu gihe dukomeje gukorana n’abakora mu muziki kugirango umuco n’ijwi ry’umuziki nyarwanda bigere ku bakunzi b’umuziki ku isi.”
Yamaganye igitekerezo cy’uko intsinzi y’umuziki wa Afurika kuri internet yiharirwa n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba gusa, avuga ko abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba nabo bari gukora neza ku mbuga za streaming.Yatanze urugero rw’umuhanzi Marioo wo muri Tanzania, uherutse kurenga streams miliyoni 100 kuri Audiomack.
Ponte yavuze ati: “Buri muhanzi agira intambwe ye. Yaba streams ibihumbi 10, miliyoni imwe, miliyoni 10 cyangwa miliyoni 100, buri rwego rukwiye kwizihizwa kuko ruba rugaragaza iterambere.”Yakomeje avuga ko adatekereza ko bizatinda mbere y’uko abahanzi bo mu Rwanda nabo batangira kugera kuri izo milestones zikomeye no kwizihiza intsinzi zabo.
Ponte yashimye umwihariko w’umuziki nyarwanda, avuga ko kuba igihugu gifite abaturage bake bitagabanya imbaraga z’impano gifite.Ati: “Hari uburyo bwihariye bw’ijwi n’umwimerere hano. Nubwo u Rwanda ari igihugu gito, impano zaho zirarenze ubunini bwacyo.”
Yavuze ko nta mpamvu yatuma u Rwanda rutagira abastar bakomeye ku rwego rwa Afurika bashobora guhangana n’abahanzi nka Asake, Wizkid na Tyla.Ati: “Nta mpamvu yatuma u Rwanda rutagira abahanzi bahatana kuri urwo rwego. Bisaba iterambere, kwihangana n’umuryango uhurira hamwe ugashyigikira abahanzi wizera.”
Mu bahanzi nyarwanda Audiomack iri gukurikiranira hafi, Ponte yavuze Bruce The 1st, Ariel Wayz, Bruce Melodie, Kid From Kigali na King James.By’umwihariko yashimye indirimbo “Holy” ya Bruce The 1st yakoranye na Ariel Wayz, avuga ko ari imwe mu ndirimbo akunda cyane.
Ku bijyanye na Ariel Wayz, yavuze ati: “Ni umuririmbyi ufite impano idasanzwe kandi ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka turi gukurikiranira hafi.”Ponte yanavuze ko abahanzi nyarwanda bagenda barushaho kugaragara ku rutonde rwa Audiomack rwa “Verified Afro Sounds”, rugaragaza indirimbo zikomeye zo muri Afurika ku rwego mpuzamahanga.Yatanze urugero rwa Kivumbi King nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bari gukora neza kuri urwo rutonde hamwe n’abahanzi bo muri Nigeria, Ghana na Afurika y’Epfo.
Brave Ngabo Oliver, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, yavuze ko bishimiye kuba Audiomack yarasuye u Rwanda, asobanura ko ari ikimenyetso cy’uko amahanga agenda arushaho kugirira icyizere uruganda rw’imyidagaduro rw’u Rwanda.
Yagize ati: “Twishimiye cyane kuba bari mu Rwanda. Ni platform ikomeye kandi u Rwanda ni igihugu cya kabiri cyo muri Afurika y’Iburasirazuba basuye nyuma ya Tanzania. Ibyo bivuze byinshi.”Ngabo yavuze ko inyungu Audiomack iri kugaragaza ku Rwanda ishingiye ku izamuka ry’imibare y’abakoresha streaming no kwiyongera kw’abahanzi n’abakunzi b’umuziki bakoresha iyi platform.Ati: “Babonye imibare iri kuzamuka ndetse n’uburyo iyi platform iri kwakirwa neza n’abahanzi n’abakunzi b’umuziki.”

Yongeyeho ko uru ruzinduko rugaragaza ko u Rwanda rushobora kuba isoko rikomeye ku bashoramari, abakwirakwiza umuziki ndetse n’abajyanama b’abahanzi.Yasabye abahanzi kubyaza umusaruro aya mahirwe, bakihuza n’abandi no kwagura ibikorwa byabo kugirango bagere ku bantu benshi.
Ngabo yavuze kandi ko Minisiteri yamaze gushyiraho amategeko n’ingamba zirimo n’itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge, hagamijwe gukurura ishoramari mu ruganda rw’imyidagaduro.
Yatangaje ko abahanzi barenga 7,000 bamaze kwandikwa mu Rwanda kandi igikorwa kigikomeje, mu rwego rwo gutegura abahanzi ku mahirwe azaza mu ruganda rw’umuziki.Abahanzi bitabiriye ibi biganiro bavuze ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere itumanaho, kumenyekana no kubona uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze mu muziki.
Umuraperikazi Angel Mutoni yavuze ko uru ruzinduko rwafashije abahanzi nyarwanda kuganira imbonankubone n’abafata ibyemezo ku mbuga zikomeye za streaming aho kuvugira kure.Yagize ati: “Barumva ibyo dushaka, ni yo mpamvu bari hano. Birashimishije kandi byerekana amahirwe ari mu muziki wa Kigali.”Yavuze ko iki gikorwa ari intambwe nziza ku ruganda rw’umuziki kuko ibyo abahanzi bamaze igihe basaba biri gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Ku rwego rw’isi, Audiomack imaze kuba imwe mu mbuga zikomeye zo gutambutsaho umuziki, ifite abarenga miliyoni 50 bayikoresha buri kwezi ndetse na miliyoni 12 bayikoresha buri munsi.Iyi platform yabaye ingenzi cyane ku bahanzi bigenga n’abari kuzamuka, aho abarenga 500,000 bashyira umuziki wabo kuri Audiomack nta wundi ubafashije.
Afurika ni rimwe mu masoko akomeye Audiomack ifite, aho Nigeria yonyine bivugwa ko ifite abakoresha miliyoni 15.3 buri kwezi ndetse streams za Afrobeats zikaba zarageze kuri miliyari hagati ya 2020 na 2024.
Audiomack kandi yamenyekanye mu gufasha abahanzi kubona amafaranga binyuze muri streams n’inkunga z’abafana. Umuhanzi wigenga ashobora gutangira kubona amafaranga igihe ageze nibura ku bafana 100 ndetse na plays 50,000 mu mezi atandatu.Binyuze muri gahunda ya “Supporters”, abahanzi bashobora kugumana kugeza kuri 85% by’amafaranga ava mu nkunga z’abafana.
Kuri ubu, ku rutonde rwa Audiomack Weekly 100: Kigali, indirimbo “Come On” ya Mike Kayihura ni yo iyoboye, igakurikirwa na “Détail” ya Bruce Melodie, “Ndi Ready” ya Ish Kevin, “Ayayaah” ya Element Eleeeh ndetse na “My Mind” ya Chriss Eazy afatanyije na Utah Nice.



