28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Mani Martin agiye kongera gutaramira mu Buyapani nyuma y’imyaka irindwi, azamurikirayo Album “Rebirth”

spot_img

Mani Martin yatangaje ko agiye kongera gukorera ibitaramo mu Japan mu ruzinduko ruteganyijwe muri Werurwe 2026, aho azaba amurika Album ye ya karindwi yise “Rebirth.”

Ni urugendo rugaragaza intambwe ikomeye mu muziki we, cyane ko agarutse muri iki gihugu nyuma y’imyaka igera kuri irindwi. Aherukayo muri Kamena 2019, aho yari yagiye mu bikorwa byo gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muziki.

mani martin

Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’ibanze y’uruzinduko rwe, ku wa 02 Werurwe 2026 azasura Peace Memorial Museum, ahazwi cyane nk’ahibutsa amateka y’isi ajyanye n’amahoro. Ku wa 03 Werurwe 2026 azakomereza kuri Hiroshima Jogakuin, aho azahura n’abanyeshuri mu biganiro bigamije gusangizanya ubunararibonye.

Nyuma ya saa sita, Mani Martin azitabira igikorwa cyateguwe na Japan Association for African Studies – Chugoku Branch, mbere yo gusoza umunsi akorera igitaramo muri Otis!.

Album “Rebirth” ni iya karindwi mu rugendo rwe rw’umuziki, ikaba yubakiye ku nsanganyamatsiko z’amahoro, urukundo, ubumuntu no kongera kwiyubaka. Iri zina risobanura “kongera kuvuka bushya,” rikagaragaza icyerekezo gishya mu muziki we no mu buzima bwe nk’umuhanzi.

Mu butumwa aherutse gushyira kuri Instagram ku wa 25 Gashyantare 2026, Mani Martin yagaragaje ko yishimiye kubona umuziki we ukomeza kurenga imipaka, ashimangira ko ubuhanzi bufite imbaraga zo guhuza abantu baturuka mu mico itandukanye.

Uru ruzinduko rwe mu Buyapani ruri mu murongo wo gukomeza kwagura isoko ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Kuba asubiyeyo nyuma y’imyaka irindwi, ni ikimenyetso cy’uko abakunzi be bo muri iki gihugu bakomeje kumushyigikira no kwitegura kwakira Album “Rebirth.”

Ibi bitaramo bitegerejweho gukomeza gusigasira umubano w’umuco hagati ya Afurika n’u Buyapani, binyuze mu muziki wubakiye ku butumwa bwubaka amahoro n’ubwumvikane.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles