28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Asake Ayoboye Abahanzi Bumviswe Cyane Kuri Spotify Muri Nigeria Mu Bihe Byose

spot_img

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Asake yakomeje gushimangira umwanya we mu muziki wa Afurika nyuma yo gutangazwa nk’umuhanzi wumviswe cyane kurusha abandi bose kuri Spotify muri Nigeria kuva uru rubuga rwatangira gukorera muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Spotify mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu imaze ikorera muri Nigeria, aho yasohoye raporo igaragaza abahanzi n’indirimbo byagize umubare munini w’ukumvwa mu bihe byose

Ku rutonde rw’abahanzi batanu ba mbere, Asake ari ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa kabiri, naho Seyi Vibez aza ku mwanya wa gatatu. Burna Boy yaje ku mwanya wa kane, mu gihe Davido asoza uru rutonde ku mwanya wa gatanu.

Uretse ku rwego rw’abahanzi, Asake yitwaye neza no ku rutonde rw’indirimbo zumviswe cyane muri Nigeria. Indirimbo ye “Remember” ni yo iyoboye urutonde, igakurikirwa na “Dealer” ya Ayo Maff afatanyije na Fireboy DML.

Ku mwanya wa gatatu haje “Awolowo” ya Fido, mu gihe “Kese” ya Wizkid iri ku mwanya wa kane. Asake yongeye kugaragara ku mwanya wa gatanu abikesha indirimbo “Lonely At The Top”.

Raporo ya Spotify igaragaza ko umuziki wa Nigeria ukomeje kwigarurira amasoko yo mu karere. Muri Kenya, indirimbo z’abahanzi ba Nigeria ziyoboye urutonde rw’izumviswe cyane, aho “Asiwaju” ya Ruger iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na “Rush” ya Ayra Starr.

Umuhanzi wo muri Kenya Bien ni we wenyine wabashije kwinjira muri uru rutonde, aho indirimbo ye “Inauma” iri ku mwanya wa kane.

Muri Ghana, indirimbo “Wotowoto Seasoning” ya Odumodublvck afatanyije na Black Sherif ni yo iyoboye izumviswe cyane. Asake aza ku mwanya wa kabiri abikesha “Lonely At The Top”, mu gihe indi myanya myinshi yiganjemo Black Sherif.

Iyi raporo igaragaza uburyo Spotify ikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki muri Afurika, ituma abahanzi babasha kugera ku bakunzi babo ku rwego mpuzamahanga, bityo bagashyira umuziki wa Afurika ku isoko mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Asake, uyu mwanya uyoboye muri Nigeria ushimangira izina rye nk’umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye muri Afrobeats no mu muziki wa Afurika muri rusange.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles