19.3 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

DJ Pius Asubije Muyoboke Alex Mu Magambo Atavugwaho Rumwe

spot_img

Umwuka mubi umaze imyaka hagati ya DJ Pius na Muyoboke Alex wongeye gufata indi ntera nyuma y’uko DJ Pius atanze ubutumwa bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, bukekwa ko bwasubizaga amagambo aherutse gutangazwa na Muyoboke Alex ku ruhare rwe mu muziki nyarwanda.

Ibi byabaye nyuma y’uko Muyoboke Alex, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, agaragaje ko hari ibikorwa byinshi yagizemo uruhare mu rugendo rw’umuziki nyarwanda. Muri ibyo yanavuze ko yagize uruhare mu itegurwa ry’indirimbo “Agatako”, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ya DJ Pius yakoranye na Jose Chameleone.

Nta gihe kinini cyashize, DJ Pius yifashishije urubuga rwa Instagram atangaza ubutumwa bwibandaga ku kubungabunga izina umuntu aba yarubatse mu buzima bwe. Yagaragaje ko ibyo umuntu avuga cyangwa akora bishobora gusenya ibyo yagezeho, kabone n’iyo yaba yarakoze ibikorwa bikomeye mu bihe byashize.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi.”

Yakomeje agaragaza ko umuntu ushyira imbere ubwenge, amahoro n’indangagaciro ari we usiga umurage mwiza uzahora wibukwa n’abazamukurikira. Yavuze ko kubaha ukuri no kwirinda imyitwarire mibi ari byo birinda umuntu gusenya ibyo yubatse mu gihe kirekire.

Icyakora, amagambo yakuruye impaka kurusha ayandi ni ayo yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Umunwa wuzuye ibinyoma gusa.” Nubwo atigeze agaragaza uwo yavugaga mu buryo bweruye, benshi bahise babihuza n’ibyo Muyoboke Alex yari amaze gutangaza.

Amagambo ya DJ Pius yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko yari afite uburenganzira bwo gusubiza ibyo yemera ko atari ukuri, mu gihe abandi basabye impande zombi guhagarika guterana amagambo mu ruhame no gushaka uburyo bwo gukemura ibyo batumvikanyeho.

Amakimbirane hagati ya DJ Pius na Muyoboke Alex si mashya. Yatangiye kuvugwa cyane mu 2018 nyuma y’itandukana rya Charly na Nina n’uwari umujyanama wabo, Muyoboke Alex. Icyo gihe hagiye havugwa amakuru yavugaga ko DJ Pius yaba yaragize uruhare muri iryo tandukana, nubwo nta gihamya yigeze ishyirwa ahagaragara cyangwa ngo yemezwe n’impande zombi.

dj pius

Mu myaka umunani ishize, buri ruhande rwakomeje ibikorwa byarwo mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko amagambo agenda atangazwa rimwe na rimwe agaragaza ko ubushyamirane bwabo butarakemuka burundu.

Kugeza ubu, Muyoboke Alex ntabwo aragira icyo atangaza ku butumwa bwa DJ Pius. Icyakora, iyi nkundura yongeye gukurura amatsiko y’abakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda, bibaza niba aba bombi bazigera bashyira iherezo ku makimbirane yabo cyangwa niba azakomeza kujya agaruka buri gihe havutse indi ngingo ibahuza.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles