Umunya-Senegal ukorera mu Butaliyani, Khaby Lame, yongeye kwigaragaza mu bantu bafite ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abakomeye 50 ku Isi mu mwaka wa 2026.
Khaby Lame yamenyekanye binyuze mu mashusho magufi asetsa agaragaza uburyo bworoshye bwo gukora ibintu abantu benshi bakunze kugora. Ubu ni we muntu ukurikirwa cyane kuri TikTok, aho afite abamukurikira barenga miliyoni 160.
Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko uyu munyabigwi yinjije miliyoni 9.9 z’amadolari ya Amerika mu mwaka ushize, mu gihe ibikorwa bye bikomeje gukurura ibigo bikomeye by’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Mu ntangiriro za 2026, Khaby Lame yagiranye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 975 z’amadolari ya Amerika ajyanye n’uburenganzira bwo gukoresha izina rye n’ibikorwa by’ubucuruzi bimushamikiyeho. Aya masezerano agaragaza uburyo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze guhinduka igice gikomeye cy’ubukungu bw’isi.
Abasesenguzi bavuga ko urugendo rwa Khaby Lame, rwamuvanye ku kazi ko mu ruganda rukamugeza ku rwego rwo kuba umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi, ari ikimenyetso cy’uko impano n’umurava bishobora gutanga amahirwe akomeye ku rubyiruko, cyane cyane urwo muri Afurika.



