Umuryango wa Alexx Ekubo watangaje ku mugaragaro gahunda yo gushyingura uyu mukinnyi wa filime, umusobanura nk’umuntu waranzwe n’urukundo, ukwemera, ubuntu n’impuhwe.Umuryango wa Ekubo-Okwaraeke watangaje gahunda y’ikorwa ry’umuhango wo kumusezeraho binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukinnyi.
Itangazo ryagiraga riti:“Azahora mu mitima yacu iteka.Dufite agahinda kenshi ariko tunashimira Imana ku buzima bwiza kandi bwagize umumaro yabayeho, turatangaza gahunda yo gushyingura umugabo wacu, umuhungu, umuvandimwe, inshuti na mugenzi wacu dukunda cyane, Alexx Ekubo-Okwaraeke.
Urukundo rwinshi, amasengesho, ubutumwa, gusurwa, guhamagarwa no kudushyigikira twakomeje guhabwa muri ibi bihe bikomeye byaradukoze ku mutima. Nta magambo ahagije yo kubibashimira.Alexx yakundwaga cyane, kandi ineza yanyu ikomeje kutwibutsa ko urumuri rwe, impuhwe, ukwemera n’uruhare yagize mu buzima bwa benshi bitazigera byibagirana.

Nubwo urupfu rwe rwaje hakiri kare, Alexx yabayeho ubuzima bwaranzwe n’urukundo, urugwiro, ubuntu, ibyishimo ndetse no gukunda Imana n’abantu yakundaga nta kuzuyaza. Presence ye yazanaga ibyishimo aho yabaga hose kandi yasize amateka atazibagirana.
Turahamagarira umuryango, inshuti, abo bakoranaga, abafana ndetse n’abamukundaga bose kuzifatanya natwe mu kumuha icyubahiro no kwizihiza ubuzima bwe bwiza n’umurage yasize.”
Gahunda yo kumusezeraho
Igitaramo cyo kwibuka no kuririmba indirimbo z’ihumure (Service of Songs)
- Itariki: Ku wa Gatatu, 10 Kamena 2026
- Aho bizabera: The Monarch Event Center, Lekki, Lagos
- Igihe: Saa kumi kugeza saa moya z’umugoroba
- Imyambaro: Umweru
Igikorwa cyo gucana ijoro (Wake Keep)
- Itariki: Ku wa Gatatu, 17 Kamena 2026
- Aho: 7 Ekubo-Okwaraeke Avenue, Aziukwukwa, Ujari Village, Arochukwu, Abia State
Misa yo gushyingura
- Itariki: Ku wa Kane, 18 Kamena 2026
- Aho: Mary Slessor School, Amanagwu Village, Arochukwu, Abia State
Ishyingura
- Itariki: Ku wa Kane, 18 Kamena 2026.Aho 7 Ekubo-Okwaraeke Avenue, Aziukwukwa, Ujari Village, Arochukwu, Abia State
Umuhango wo kwakira abashyitsi (Reception)
Uzahita ukurikira ishyingura kuri Mary Slessor School, Amanagwu Village, Arochukwu, Abia State.Imyambaro, UmweruItangazo ryasojwe risaba abantu gukomeza gusabira Alexx, umugore we ndetse n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye.



