25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Ashmusy yavuze impamvu atihutira gushakwa nubwo afite imyaka 30

spot_img

Yasobanuye ko nyuma yo kubikamo amagi ye (freezing eggs) kugira ngo arinde inzozi ze zo kuzabyara, ubu yumva afite ituze n’umutekano ku hazaza he nk’umubyeyi.

Mu kiganiro giherutse cya podcast yitwa Echo Room, Ashmusy yavuze ko hafi yashatse gushakana n’umugabo yari azi neza ko atari uwo akwiriye, bitewe n’igitutu ndetse n’icyo yise “umugani w’isaha y’ibinyabuzima” (biological clock).

Yagize ati:“Ndashaka gushaka umugabo no kubaka urugo, ariko sindi umuntu ubiharanira ku ngufu. Mu gihe habayeho ko ntabonye umugabo unkwiriye, nkiri mu mutekano kuko namaze kubika amagi yanjye. Nzi neza ko nzaba umubyeyi ku bw’ubuntu bw’Imana.

Ashmuzy
Ashmuzy yateye utwatsi ibyo kurongorwa

Mu by’ukuri, abagore benshi bihutira gushaka bakiri bato baba batewe igitutu cy’iyo myumvire ya biological clock. Iyo ugize iryo huti, ushobora kwisanga winjiye mu rushako rutari rwo. Nanjye byari hafi kumbaho. Nari nzi ko uwo mugabo atari uwo nifuza nk’umugabo wanjye, ariko nashakaga kumushaka kuko yari yiteguye kandi nanjye nkiri mu gitutu cyo kubyara mbere y’uko ngira imyaka 35.”

Yakomeje avuga ati:“Ariko ubu sindi kongera kunyura muri ibyo, kuko namaze kubika amagi yanjye. Mu myaka iri hagati ya 3 na 10 iri imbere, nshobora gukora insemination nkabyara umwana mvange (mixed kid) mfite icyizere. Ndashaka kubyara umwana uvangiye amoko.”

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles