25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Nasty C yavuze ko Wizkid ari umwe mu bafunguye amarembo y’umuziki wa Afurika ku Isi

spot_img

Umuraperi wamamaye muri Afurika y’Epfo, Nasty C, yavuze ko umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid yagize uruhare rukomeye mu gutuma umuziki wa Afurika wakirwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro cya podcast aherutse kugirana n’itangazamakuru, Nasty C wamamaye mu ndirimbo Zulu Man With Some Power, yavuze ko indirimbo One Dance ya Drake yakoranye na Wizkid mu 2016 ari yo yafunguriye amarembo abahanzi ba Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko nyuma y’iyo ndirimbo, umuziki wa Afurika cyane cyane Afrobeats watangiye kwinjiza amafaranga menshi ku buryo hari abaraperi bamwe batangiye kuva muri Hip-Hop bakerekeza muri Afrobeats.

Yagize ati:”ndirimbo One Dance ya Wizkid na Drake yafunguye amarembo ku bahanzi ba Afurika. Nyuma y’iyo collabo, umuziki wa Afurika wabonye imbaraga zikomeye. Mu biganiro nagiranye n’abanyamakuru bo muri Nigeria na Ghana, bambwiye ko hari abaraperi bamwe batangiye kwimukira muri Afrobeats kubera amafaranga menshi iri genre yatangiye kwinjiza nyuma y’ubufatanye bwa Wizkid na Drake.”

Nasty c
Nasty C yashimangiye ko Wizkid ari mubantu bakomeye bazamuye umuziki w abanyafurika

Indirimbo One Dance, yakoranywe na Wizkid ndetse n’umuhanzikazi w’Umwongereza Kyla, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku Isi.Iyo ndirimbo yanaciye agahigo ka Guinness World Records nk’indirimbo ya mbere yumviswe inshuro zirenga miliyari imwe kuri Spotify.

One Dance ivanga injyana zirimo Afrobeats, Dancehall na Pop, kandi ifatwa nk’imwe mu ndirimbo zafashije cyane kwamamaza Afrobeats ku rwego rw’Isi.Drake ubwe yigeze kuvuga ko Wizkid yagize uruhare runini muri iyo ndirimbo.Wizkid yananditswe nk’umwe mu bayanditse, abayitunganyije ndetse n’abayiririmbyemo.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles