Umunyarwanda Utagushimaninde Fanny arimubyishimo byinshi nyuma yo gutsinda amanota 100 mumukino mpuzamahanga wa Cricket yagaragaje ko byabaye nk’ inzozi nyuma yo kuba umugore ukiri muto ku Isi utsinze amanota menshi muri uyumukino
Uy’ umukinnyi w’ umunyarwanda Fanny Utagushimaninde afite imyaka 15 amenyereweho gukina afungura ibyo byafashije u Rwanda gutsinda Ghana ku kinyuranyo cy’amanota 122 mu irushanwa riri kubera i Lagos muri Nigeria
Kuri uyumukino yatsinze amanota 100 akoresheje imipira 59 mu gace ka 18 k’umukino, nyuma yo gukubita umupira uca hagati mu kibuga imbere y’umutera-mipira wa Ghana, Elizabeth Annor
Yahise aca agahigo kari gafitwe na Prosscovia Alako wo muri Uganda, wari ufite imyaka 16 n’iminsi ubwo yatsindaga amanota 100 bakina na Mali muri Kamena mu 2019
Utagushimaninde, impano ye yavumbuwe binyuze muri gahunda yo guteza imbere Cricket mu mashuri mu Rwanda ishyigikirwa n’ikigo Marylebone Cricket Club Foundation, cyo mu Bwongereza, yavuze ko yumvaga bimeze nk’ibitangaza ubwo yageraga kuri uwo muhigo

Yagize ati: “Wari umwanya w’umwihariko kuri jye no mu rugendo rwanjye rwa Cricket .Ni inzozi kuba mbigezeho mu mukino wanjye wa mbere mfite imyaka 15.
Ibi bigaragaza gukora cyane kwanjye, icyizere no gukunda uyu mukino. Nshimiye abatoza banjye, abo dukinana na buri muntu wese umba hafi.Yavuze ko azakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo agere ku bindi byinshi
Ati:” “Nzakomeza kwihatira kugira ibyo nonosora kandi ngere ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere.” Utagushimaninde niwe watsinze amanota menshi kurusha abandi bagore bakina umukino
Uyumukinnyi w’ umunyarwanda, Fanny Utagushimaninde yaciye agahigo kogutsinda amanota 96 kari karashyizweho n’Umunya-Australia, Karen Rolton, ubwo bakinaga n’u Bwongereza mu mwaka wa 2005.Fanny Utagushimaninde yabaye umugore ukiri muto ku Isi utsinze amanota 100 mu mukino umwe wa Cricket mpuzamahanga.

Fanny Utagushimaninde yabaye umugore ukiri muto ku Isi utsinze amanota 100 mu mukino umwe wa Cricket mpuzamahanga



