Umuhanzi w’injyana gakondo, Lionel Sentore, yagarutse i Kigali mu rugendo rugamije kunoza no kurangiza imishinga itandukanye y’indirimbo ze, zirimo izo yasize akoreye mu Rwanda, haba mu majwi ndetse no mu mashusho
Lionel Sentore mugihe yari muri Canada yahuye n’umubyeyi we bari bamaze imyaka igera ku 10 batabonana, ibintu byamubereye iby’agaciro gakomeye mu buzima bwe.
Akigera murwanda yavuze ko kugaruka kwe bifite intego yihariye, ati: “Nagarutse i Kigali mu rugendo rugamije kurangiza imwe mu mirimo irimo indirimbo nakoreye inaha, yaba mu buryo bw’amajwi ndetse no mu buryo bw’amashusho
Tariki ya 27 Nyakanga 2025, Lionel Sentore yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali, aho yamurikiye Album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, igizwe n’indirimbo 12.
Sentore asobanura ko iyi ndirimbo ‘Uwangabiye’ yayikomoye ku rukundo n’amasomo yakuye kuri sekuru, Sentore Athanase, wamutoje gukunda igihugu, umuco ndetse n’ubuhanzi gakondo.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo Papa na Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.
Ati: “Namwise umugoboka-rugamba Paul Kagame nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.”

Akomeza agira ati: “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.”
Lionel Sentore akomeje kugaragaza ko afite umuhate wo guteza imbere umuziki gakondo, awugeza ku rwego mpuzamahanga, aho ateganya gukomeza ibitaramo bye mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Lionel Sentore uri mu bahanzi bahagaze neza mu njyana gakondo, yagarutse i Kigali kurangiza imishinga ya album ‘Uwangabiye’, anashimangira ko akomeje urugendo rwo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.



