Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko siporo imaze kuba kimwe mu bikorwa bifasha u Rwanda kwagura amahirwe y’ishoramari no kwiyubakira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yabigarutseho mu nama ya “BAL Investors Summit” yabereye muri BK Arena i Kigali mbere y’itangira ry’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) 2026, aho yahuje abayobozi, abashoramari n’abakunzi ba siporo baturutse mu bihugu bitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko siporo itakiri imyidagaduro gusa, ahubwo yabaye urwego rutanga amahirwe y’ubukungu, ubukerarugendo n’imikoranire hagati y’ibihugu.
Ati: “Iyo abantu bahuriye muri siporo, haba havutse amahirwe arenze umukino ubwawo. Abantu baza kureba amarushanwa, bakamenya igihugu, bakagishoramo imari cyangwa bakifuza kongera kukigarukamo.”
Yavuze ko ibikorwa mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira byafashije igihugu gukomeza kwigaragaza nk’ahantu hatekanye kandi habereye inama n’amarushanwa akomeye.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwakiriye ibikorwa bikomeye birimo Basketball Africa League, Tour du Rwanda, Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse n’inama mpuzamahanga zitandukanye, ibintu Perezida Kagame avuga ko byagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo.
Yakomeje ashimangira ko iterambere rya siporo muri Afurika rizagerwaho ari uko ibihugu n’abikorera bakomeje gufatanya.
Ati: “Iyo habayeho gukorana no gusangira amahirwe, siporo iba urubuga rwagutse rw’iterambere ku rubyiruko, ku bashoramari no ku bihugu muri rusange.”




BAL 2026 yongeye kubera i Kigali mu gihe BK Arena ikomeje gufatwa nk’imwe mu nyubako zigezweho zakira amarushanwa akomeye muri Afurika.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo u Rwanda rwakomeje gushora imari muri siporo no kwakira ibikorwa mpuzamahanga biri kurufasha gukomeza kuba igicumbi cya siporo n’ubukerarugendo muri Afurika



