Inkende yitwa Punch-Kun ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga, nyuma y’uko inkuru y’ubuzima bwayo ikoze ku mitima ya benshi. Iyi nkende ibarizwa muri Ichikawa City Zoo mu Buyapani, aho yavukiye ku wa 29 Nyakanga 2025.
Ubuyobozi bw’iyi zoo bwatangaje ko nyuma y’iminsi micye ivutse, nyina wa Punch-Kun yahise iyanga ndetse itangira kuyirukana no kuyikomeretsa. Mu muryango w’inkende, ubusanzwe nyina yita ku mwana wayo akamurera mu rukundo, ariko kuri Punch-Kun siko byagenze, bituma igaragara nk’iri mu bwigunge.
Abashinzwe kwita ku nyamaswa muri iyi zoo bavuga ko Punch-Kun yagerageje kwegera izindi nkende kugira ngo yivange na zo, ariko nazo zikayirukana. Kubera impungenge z’ubuzima bwayo n’imibereho yayo, abakozi ba zoo bahisemo kuyishakira igisubizo, bagura igipupe kimeze nk’inkende bagishyira aho izindi nkende ziba.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Punch-Kun igendana icyo gipupe, ikagikinisha ndetse ikanagisanga igihe yirukanywe n’izindi nkende. Nyuma y’igihe, indi nkende yemeye kuyirera nk’umwana, ariko yakomeje kugendana n’icyo gipupe, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko yagifashe nk’umuryango wayo wa mbere.
Kwamamaza aya mashusho byatumye abantu benshi bifuza kujya gusura zoo kugira ngo birebere iyi nkende imbonankubone. Ubuyobozi bwa Ichikawa City Zoo bwigeze gusohora itangazo busaba imbabazi ku bashyitsi batabashije kuyibona kubera ubwinshi bw’abasuraga muri iyo minsi.
Mu minsi ishize, Punch-Kun yatewe n’izindi nkende irakomereka, ariko ubuyobozi bwa zoo bwatangaje ko nta kibazo gikomeye yagize kandi ko iri gukurikiranwa n’abaganga b’inyamaswa. Hari kandi amakuru avuga ko hari abagaragaje ubushake bwo kuyigura amafaranga arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko zoo ikavuga ko itateganya kuyigurisha.
Inkuru ya Punch-Kun yakomeje gukundwa n’abatari bake, aho benshi bayifata nk’ikimenyetso cy’uko inyamaswa na zo zigira amarangamutima kandi zigakenera kwitabwaho no kurindwa.



