Rayon Sports Yamaze gutangaza koyatandukanye n’umutoza mukuru Bruno Ferry Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we
Rayon Sports yahisemo gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Bruno Ferry wari umaze kuri izi nshingano Mugihe kigera kumezi 3 Rayon Sports ntiyigeze inyurwa n’umusaruro w’uyu mutoza kuva yaza
Iyikipe ivugako ikurikije abakinnyi yari afite n’abo yakinishaga bihabanye n’ umusaruro yatangaga bakavuga ko umusaruro we yatangaga atariwo bari biteze igihe yahabwaga iyikipe ya Rayon Sports
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Rayon Sports ku bwumvikane yatandukanye n’umutoza Bruno Ferry. Turamushimira ubwitange n’ubunyamwuga bwatumye Rayon Sports iri aho iri uyu munsi, turamwifuriza amahirwe masa ahandi azajya.”
Kimwe mu byo yazize, biravugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bakaba babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina
Ubuyobozi bwiyi Ekipe ntibwumvaga uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n’ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva bikaba bimuviriyemo kwirukanwa
Nubwo ikipe ayigejeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikaba igifite amahirwe yogutwara igikombe cya Shampiyona, ubuyobozi bwabonaga ibyemezo afata bitazabahe Rayon Sports igikombe na kimwe buhitamo kumusezerera
Uyumutoza Bruno Ferry yasezerewe amaze gutoza Rayon Sports imikino 18 aho yatsinzemo 6 anganya 9 harimo n’uwo yanganyije na Police FC, umukino wo kwishyura wa 1/4 agahita ayisezerera kuri 4-2 akaba yaratsinzwe imikino itatu gusa mumikino 18
Akaba asize Rayon Sports muri shampiyona ari ku mwanya wa 5 n’amanota 39 ku rutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 49 naho mugikombe cy’Amahoro ayigejeje muri 1/2

Birangiye Bruno Ferry Umutoza Wa Rayon Sports batandukanye ese Arerekeza muyihe kipe?

Bruno Ferry w’imyaka 58 yatoje amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania mu 2024, mu gihe yayivuyemo yerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ava muri congo yerekeza mw’ ikipe ya Rayon Sports Ubu Arerekeza muyihe Ekipe?



