Uruganda rukora telefone ziri mubwoko bwa iPhone rwatangaje ko abashakashatsi bavumbuye porogaramu nshya ishobora gukoreshwa mu kwinjirira ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane telefone za iPhone hagambiriwe kwiba amakuru
nogukoresha imbuga nkoranya mbaga muburyo bunyuranyije n’ amategeko
mbuga nyinshi za internet.Iyi porogaramu ifite ubuyobozi bwokwiba amakuru Kandi ikongera ikagira ubushobozi bwo kwinjirira telefone za iPhone zose ikifashishwa mu kwiba amakuru bwite y’abantu arimo n’ajyanye na konti za banki cyangwa amafaranga koranabuhanga
Ibi bibaye inshuro ya kabiri muri uku kwezi, aho abahanga bavumbuye porogaramu nk’izi zibasira ibikoresho bya Apple.Iyi porogaramu ishyirwa ku mbuga runaka, ikabasha kwinjirira telefone zifungura izo mbuga zikoresha iOS za kera zirimo iziri hagati ya iOS 18,4 na 18,6,2 zashyizwe hanze na Apple hagati ya Werurwe na Kanama mu 2025
Nubwo hataramenyekana telefone zimaze kwinjirirwa, kugeza ubu abahanga bavuga ko telefone za iPhone ziri hagati ya miliyoni 220 na miliyoni 270 zifite ibyago byo kwinjirirwa kuko ba nyirazo batarashyiramo iOS ifite ubwirinzi bubasha guhangana n’izi porogaramu
Sosiyete ya Apple yamaze gukosora ayo makosa mubirebana n’ umutekano w’ikoranabuhanga ninyungu zabakoresha iPhone bose binyuze muri porogaramu zayo yavuguruye, inakumira izo mbuga mbi za internet kuri porogaramu yayo ya Safari
Apple yashimangiye ko kuvugurura iOS hagakoreshwa izigendanye n’igihe ari byo bishobora kurinda abantu kwinjirirwa nubwo nabyo bitizewe ijana kw’ ijana mukinyeja tugezemo buriwese agomba kugira amakuru yingenzi amenya kuri teléfono zigendanwa naza mudasobwa
Buriwese yihugiyeho Muburyo bwogushaka imibereho abandi nabo bahugiye muguhanga udusha abashakashatsi mubijyanye n’ ikorana buhanga bahora biga uburyo twagira umutekano w’ ibikoresho by’ ikorana buhanga dukoresha mubuzima bwacu bwaburi munsi



