25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

ADEPR yimitse abayobozi Bashya

spot_img

Itorero rya ADEPR m’ urwanda ryimitse abayobozi Bashya kuruyu wagatanu tariki ya 20 werurwe 2026 murwego rwo kunoza imiyoborere myiza

Ryashyizeho abashumba bashya b’amaparuwasi n’Abashumba Nshingwabikorwa bazajya bafasha Ururembo mu mirimo ya gishumba mubayobozi bahawe izinshingano harimo abagore bane

Byatunguranye cyane binatangaza benshi ubonako bishimishije Kuba itorero ryongera kwimika abagore mumyanya yabayobozi bakuru murwanda Ni ku nshuro ya mbere ryemereye umugore kuyobora Paruwasi nyuma y’uko abagore ba mbere basengewe ku nshingano z’ubushumba mu mpera z’umwaka Wa 2025

Abagore bahawe inshingano barimo Ufitinema Chantal uzayobora paruwasi ya Rulindo mu Rurembo rw’Amajyaruguru, Mukagashugi Marie Chantal wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Amajyepfo, Kamukama Edith na we wahawe inshingano nk’izo mu Rurembo rw’Uburasirazuba na Rugerindida Alice wahawe kuyobora paruwasi ya Bugesera.

Iritangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 nyuma y’inama ya Komite Nyobozi y’Itorero rya ADEPR komite nyobozi yiri torero yaritangaje nyumayuko yo yari yaraye ifashe umwanzuro ku wa 19 Werurwe 2026

Aba bashumba bahawe inshingano hamwe na bagenzi babo bagiye kuyobora paruwasi 30 z’itorero rya ADEPR nyuma y’amavugurura aherutse gukorwa yatumye ziva kuri paruwasi 143 zariho mbere

Itorero rya ADEPR ariko ryagarutse kandi Kuri Paruwasi ya Nyabihu mu Burengerazuba bw’ Urwanda na paruwasi ya Ngoma mu Burasirazuba bw’urwanda rivugako izi paruwasi zombi arizo zonyine zitarahabwa abayobozi muri paruwasi 30 ndetse n’ umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali n’Umushumba Nshingwabikorwa warwo

Nyuma Ni itangazo ryatangajwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 nyuma y’inama ya Komite Nyobozi y’Itorero rya ADEPR yateranye ku wa 19 Werurwe 2026.

Aba bashumba bahawe inshingano hamwe na bagenzi babo bagiye kuyobora paruwasi 30 z’itorero rya ADEPR nyuma y’amavugurura aherutse gukorwa yatumye ziva kuri paruwasi 143 zariho mbere.

Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuzeko uhereye kera kose gusengera abagore bakaba abapasiteri bitari bibujijwe mu mahame y’itorero nubwo bitakorwaga

Ndayizeye Isaie yaze ati “Guhera mu myaka itambutse twagiye dukora iryo sesengura, twakira ibitekerezo byinshi tureba niba bikwiye. Twaribazaga tuti ‘ese birakwiye? Bibiliya ibivugaho iki?

Ese hari ahantu ibibuza? Ese cyaba ari icyaha bibaye? Umugore abaye umupasiteri byatumarira iki? Ese amatorero abafite hari icyo byabunguye cyangwa icyo byabatwaye?

Yakomeje ati “Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri. Hari n’abafata imirongo itandukanye bakayisobanura nabi ku bushake bwabo ariko ntibibuza ko umugore yaba umupasiteri.”

Yavuze ko impano yo kuyobora itangwa n’umwuka wera kandi atayitanga ashingiye ku gitsina cy’umuntu

Ati “Twabonye ko bikwiye ko abagore bahabwa inshingano z’ubupasiteri binagendanye n’icyerekezo dufite nk’itorero. Hari umurimo wo kuzana abantu kuri Kristo ariko hari no kubatoza no kubarera

Abagore rero bafite iyo mpano n’ubushobozi bw’umwihariko mu murimo wo kurera abantu kubakuza kandi twumva kuba twasengera abagore bakaba abapasiteri ari igisubizo kuri twe cy’igihe kirekire.

Ururembo rw’Amajyepfo rufite icyicaro mu Karere ka Huye, ruzayoborwa na Pst Tharcisse Ndayishimiye afatanyije n’Umushumba Nshingwabikorwa wayo, Mukagashugi Marie Chantal.

Ururembo rw’Uburengerazuba rufite icyicaro i Rubavu, ruzayoborwa na Pst Jean Marie Vianney Nimuragire afatanyije n’Umushumba Nshingwabikorwa Sibomana Jean Claude

Ururembo rw’Amajyaruguru rufite icyicaro mu Karere ka Musanze rukazayoborwa na Pst Uwambaje Emmanuel afatanyije na Nshutiraguma Jean Baptiste wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa.

Ni mu gihe Ururembo rw’Uburasirazuba ruzagira icyicaro mu Karere ka Rwamagana, rwaragijwe Pst Bizimana Jean Baptiste na Kamukama Edith.

Umujyi wa Kigali ntiharatangazwa abayobozi bawo bijyanye n’inshingano z’imiyoborere yarwo mishya ruzahabwa.

Nyuma yo gushyiraho abashumba b’amaparuwasi biteganyijwe ko hazashyirwaho n’abashumba bazayobora imidugudu itandukanye y’Itorero rya ADEPR.

Yavuze ko impano yo kuyobora itangwa n’umwuka wera kandi atayitanga ashingiye ku gitsina cy’umuntu

AFRIZUM OFFERS

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryashyizeho abashumba bashya b’amaparuwasi n’Abashumba Nshingwabikorwa bazajya bafasha Ururembo mu mirimo ya gishumba mubayobozi bahawe izinshingano harimo abagore bane

Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuzeko uhereye kera kose gusengera abagore bakaba abapasiteri bitari bibujijwe mu mahame y’itorero nubwo bitakorwaga

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles