25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Impanuka y’Ubwato muri Comores Yahitanye Abimukira 18 Berekezaga i Mayotte

spot_img

Ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 2026 impanuka idasanzwe y’ubwato yabereye mu gace ka Mitsamiouli, mu birwa bya Comores, yateye urupfu rw’abimukira 18, aho 16 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho babiri ari b’Abarundi. Aba bimukira bari mu rugendo rw’ubuzima n’urupfu berekeza ku kirwa cya Mayotte, kigenzurwa n’Ubufaransa

Minisitiri w’Umutekano wa Comores, Mohamed Ahmed Assoumani, yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Mitsamiouli mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 2026

Byamenyekanye ko ubu bwato bwarimo abantu 51 bari bamaze icyumweru batangiye urugendo ruva i Dar es Salaam muri Tanzania, bashaka kujya muri Mayotte.Ubwo bwari bumaze kurohama, abaturage n’abarobyi bo muri Mitsamiouli bihutiye gutabara

Ubwo bahageraga babashije kurokora 33 bagihumeka babaha ubutabazi bwibanze baboneraho babajyana ku bitaro biri hafi Minisitiri Assoumani yagize ati “Mu izina rya guverinoma, ndagira ngo nshimire abaturage ba Mitsamiouli n’ubuyobozi ku bwo kurokora ubuzima bwabantu Kuba bakiriho uyu munsi byatewe n’uko abaturage bishyize hamwe, bagakorana, bakabarokora, bakabajyana ku bitaro.

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Comores, James Bot, yagaragaje ko izi mpanuka ziterwa n’abagizi ba nabi bajyana abimukira mu nyanja babizeza kubageza muri Mayotte, bagera mu mazi hagati bakabasiga

Bot yagaragaje ko mu rwego rwo gukumira impanuka nk’iyi, Loni isaba Comores gukorana na Tanzania kuko ubufatanye mpuzamahanga ari bwo bwakemura ikibazo burundu.

Ubu, guverinoma ya Comores irimo gukurikirana abari bakiri ku nyanja ndetse n’abakoze uru rugendo rw’abimukira, hagamijwe kubaha ubuvuzi no kubafasha kubona ubuhungiro bw’ako kanya, mu gihe inzego z’ubutabazi n’iperereza zikomeje gukorana kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’aya makosa.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles